Kigali

Ouagadougou: Umusore usa na Perezida Paul Kagame yifuza guhura na we

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/02/2021 12:59
1


Amafoto y’umusore wo mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso, akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo asa neza nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, abantu benshi bayakwirakwiza basaba ko uwo musore yafashwa kugera ku nzozi ze.



Bakomoka mu bihugu bitandukanye, ntibahuje imyaka kandi ntibahuje n’imirimo kuko umwe ari Umukuru w’Igihugu, undi akaba umusore ukiri muto wituriye mu gace k’akajagari k’Umurwa Mukuru wa Burkina Faso. Uburyo asa neza n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatumye bamutazira amazina ye, aho kuri ubu yamenyerewe kwitwa Paul Kagame n’ubwo na we atamuzi amaso ku maso.

Ni umusore bigaragara ko akiri hagati y’imyaka 28 na 35, aho abamubona bavuga ko iyo aza kuba afite imyaka 63 y’amavuko byari gukekwa ko yaba ari impanga ye. Uwo bahuye wese azi Perezida Kagame mu itangazamakuru cyangwa yarigeze kumubona imbonankubone, ahita amwita Paul Kagame.

Uwo musore utaratangazwa amazina ye nyakuri ariko akaba avuga ko inzozi ze za mbere ari izo guhura na Perezida Kagame yiswe amazina ye ataramumenya, cyane ko yiyemeje no kumufata nk’icyitegererezo cy’ubuzima bwe nyuma yo gukurikirana ibikorwa by’ubutwari byaranze Perezida Kagame mu Busore n’ubu akaba akiri indakemwa mu Gihugu cye, muri Afurika no ku Isi yose.

Ni kenshi hakunze kugaragara abantu basa n’ibyamamare mpuzamahanga ariko ugasanga abo bantu batarigeze bamenya ibyo byamamare bitewe n’imibereho babamo ahantu mu byaro batabasha kubona ikoranabuhanga, cyangwa se babazi kuri za televiziyo n’ibindi bitangazamakuru.

Birashoboka ko na we usoma iyi nkuru waba ufite umuntu musa mu kindi gice cy’Isi, ukaba utaramubona bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo no kuba mwembi ntawurakora ibikorwa byatuma yamamara. Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, yanditse ko uyu musore usa nka Perezida Kagame yifuza guhura nawe.

Dore amafoto y’uwo musore usa neza nka Perezida Kagame


Uyu musore yifuza guhura na Perezida Kagame

Src: Imvaho Nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Biratangaje kandi biteye n'amatsiko pe!!3 years ago
    Uwo musore azakore ibishoboka byose ashake uko yabasha guhura na HE. Byarushaho kumufasha kuzagera ku nzozi ze nk'uwo afata "as role model" we.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND