Kigali

Exclusive: Christopher yavuze icyo yakundiye umunyarwandakazi bamaranye imyaka itatu mu rukundo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/02/2021 13:32
0


Umuhanzi Muneza Christopher ujya anyuzamo akiyita Topher mu muziki, yatangaje ko imyaka itatu ishize ari mu rukundo n’Umunyarwandakazi wamuhogoje, yabonyeho indangagaciro zamukururiye gukundana nawe byeruye.



Kuri iki Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021, Christopher yizihije isabukuru y’amavuko yasanze hashize iminsi mike Nyina yitabye Imana yasezeranyije kwita ku bo yasize.

Ni isabukuru ivuze kinini mu buzima bwe, kuko ari yo ya mbere yizihije afite umukunzi akanabyemeza mu itangazamakuru. Mu myaka 10 amaze mu muziki, uyu muhanzi ntiyigeze agaragaza umukunzi we.

Byigeze kuvugwa ko yacuditse na Akiwacu Colombe wabaye Miss Rwanda 2014, ariko impande zombi zabyamaganiye ‘kure’.

Ejo, Christopher yasohoye amafoto n’amashusho kuri konti ye ya instagram agaragaza icyumba cyihariye gitatse indabo mu ishusho y’umutima n’indi mirimbo y’ubuzima yasize urwibutso mu mutima w’uyu musore.

Amafoto yasohoye amugaragaza akata umutsima (cake) afashijwe n’ikiganza cy’umukobwa atigeze agaragaza. Yarengejeho ati “Imbaraga z’urukundo, mbega gutungurwa!” Kuri ‘Cake’ handitseho ngo ‘Isabukuru nziza rukundo rwanjye.”

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Christopher yemeje ko ari mu rukundo kandi ko imyaka itatu ishize atangiye urugendo rweruye n’uyu mukobwa w’Umunyarwandakazi.

Uyu muhanzi yavuze ko igihe kitaragera ngo atangaze byinshi byerekeye umukunzi we. Ariko ko uyu mukobwa yujuje buri kimwe cyose yari akeneye ku mukobwa bajyana mu rukundo.

Ati “Ni umuhanga kandi agaragara neza. Ni mwiza kandi afite umutima wita ku bandi. Ibintu byose uzi umuntu ashaka ku wundi arabifite,”

Muri muzika, Christopher aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘Breath’, ‘Uti Sorry’, ‘Ndakwemera’ n’izindi nyinshi. Amaze iminsi ahugiye mu gutegura no gutunganya Album ye nshya.

Uyu mukobwa yabwiye Christopher ati "Isabukuru Nziza Rukundo"

Christopher yirinze kugaragaza isura y'umukobwa wamutwaye umutima, avuga ko igihe kitaragera

Icyumba gitatse indabo Christopher yizihirijemo isabukuru y'amavuko

Christopher yabwiye INYARWANDA ko imyaka itatu ishize ari mu rukundo n'uyu mukobwa wamutunguye ku isabukuru ye y'amavuko

Christopher yavuze ko umukobwa bakundana yujuje buri kimwe cyose yifuzaga ku mwari bakundana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BREATH' YA CHRISTOPHER MUNEZA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND