RFL
Kigali

Nyuma y’amezi 11, Victor Rukotana yasohoye indirimbo ya 10 kuri Album ye igusha ku rukundo gusa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/02/2021 9:55
0


Umuhanzi Victor Rukotana wari umaze amezi 11 acecetse, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Closer’ yabaye iya 10 kuri Album ye ya mbere afata nk’imfura ye mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.



Rukotana ni umwe mu bahanzi b’igisekuru gishya mu muziki wagize izina rikomeye abicyesha indirimbo nka ‘Promise’, ‘Warumagaye’, ‘Sweet Love’, ‘Se Agapo’, ‘Umubavu’, ‘Romance’ n’izindi zigera kuri 12 yakubiye kuri Album ye ya mbere atarabonera izina.

Yabwiye INYARWANDA ko indirimbo 12 zigize iyi Album ye zamaze kurangira, ko mu minsi iri imbere azasohora ebyiri zisigaye, ubundi akayishyira ku mbuga zicuruzizwaho umuziki aho abantu batandukanye bashobora kuyibona.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'CLOSER' Y'UMUHANZI VICTOR RUKOTANA

Uyu muhanzi avuga ko Album ye ifite umwihariko kuko iriho indirimbo z’urukundo gusa, kandi akaba yarayikoranyeho na ba Producer batandukanye.

Ati “…Sindabona uko nyitaha (Album). Umwihariko wayo ni uko itakozweho na Producer umwe kandi iriho indirimbo z’urukundo zitavangiye. Hariho indirimbo ebyiri nakoranye n’abandi bahanzi, imwe yarasohotse indi ntiraza.”

Rukotana yavuze ko mu myandikire y’indirimbo yakubiye kuri iyi Album ye yifashishijeho umwanditsi umwe gusa.

Uyu muhanzi yatangiye urugendo rw’umuziki we mu 2017 asohora indirimbo zubakiye ku rukundo mu bihe bitandukanye, aririmba mu birori n’ibitaramo bikomeye.

Yari amaze iminsi ahugiye mu gutegura no gutunganya Album ye ya mbere ataratangaza izina yakoze yifashishije aba-producer batandukanye barimo Li John wayihaye umugisha.

Victor Rukotana aherutse kubwira INYARWANDA ko igihe cya ‘Guma mu Rugo’ yakibyaje umusaruro mu kunononsora neza Album ye ya mbere.

Avuga ko atangira umuziki atatekerezaga ko mu gihe cy’imyaka itatu azaba agize Album iranga urugendo rwe.

Yavuze ko hari abahanzi bamaze igihe kinini bataragira n’igitekerezo cyo gukora Album-Ibintu we ashimira Imana.

Rukotana avuga ko abantu benshi bamumenye mu njyana gakondo, ndetse bamwe bakibwira ko nta yindi njyana yakora ariko ngo kuri iyi Album yagaragaje ko ashoboye.

Ati “Iyi Album ni nk’imfura yanjye ya mbere nibarutse ntago nari nziko guhera mu 2017 kugeza ubu honyine nzaba ngize album byose ni Imana hari abamaze imyaka myinshi bataragira icyo gitekerezo.”

Uyu muhanzi avuga ko afite icyizere cy’uko abantu bazakunda iyi Album, ashingiye ku kuba baranyuzwe n’indirimbo yagiye asohora mu bihe bitandukanye. Ati “Indirimbo ziriho abantu barazikunze banteye imbaraga zo gukora, ndizera ko n’izindi zizaza bazazikunda.”

Victor Rukotana yasohoye indirimbo ya 10 kuri Album ye nshya, yaherukaga gusohora 'Romance'

Rukotana n'abasore batatu Munyaneza Landry, Chris Muvunyi na Kitoko Patrick Birori yifashishije mu mashusho y'indirimbo ye yise 'Closer'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CLOSER' YA VICTOR RUKOTANA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND