Kigali

UKO MBIBONA: Ubukene bw’abafana b’umuziki ni bwo busubiza hasi abahanzi nyarwanda!

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:1/02/2021 15:05
5


Hari igihe kizagera umuhanzi nyarwanda ugannye WCB agahabwa gukorana na Zuchu utarageza ku mwaka ayinjiyemo bitewe n'uko ari kuzuza miliyoni imwe mbere y’umunsi asohoye indirimbo. Umuhanzi wo mu Rwanda wujuje miliyoni biba inkuru n'ubwo nta we urayuzuza mu gihe cy’umunsi umwe mu gihe muri Tanzania bari kuyuzuza mu masaha.



Muri Mata mu 2020 ni bwo umuhanzikazi mushya muri Tanzania, Zuchu yamuritswe akorerwa igitaramo kimwinjiza muri WCB aho yahereye kuri EP iriho indirimbo zirindwi. Mu masaha 22 ashize yasohoye indirimbo yuzuza miliyoni mu gihe abahanzi nyarwanda bageza kuri miliyoni mu cyumweru bikaba inkuru n'ubwo hari abataregeza ako gahigo na rimwe kandi ari ibyamamare mu Rwanda.

Hari mu kwezi kwa kane mu 2021 ubwo Zuchu yakirwaga muri WCB mu gitaramo cyari kitabiriwe n'abarimo: Diamond Platnumz, Lava Lava, Mbosso, Queen Darleen, Sallam SK, Babu Tale, Don Fumbwe, Ricardo Momo, Khadija Kopa, Mkubwa Fella n’abandi. Kuva icyo gihe yagiye akorana indirimbo na buri muhanzi wo muri WCB ndetse n’abandi bafite mazina muri Tanzania. 

Ubu rero bitewe n’ubuhanga afite uwo mukobwa w’imyaka 27 ari kugenda aca ku bahanzi b'ibyamamare ba hano mu Rwanda ku bigwi bitewe n'uko ari mu biganza byiza kandi akaba azi kwandika indirimbo byiyongera ku kubyina. Nk'ubu indirimbo ya Meddy yitwa Carolina mu gihe imaze kuri shene ya YouTube yarebwe na miliyoni mu gihe cy’ukwezi kandi ubu ni we muhanzi ufatwa nka nimero ya mbere mu gukundwa hano mu Rwanda.

Ubushobozi bw’abaturage bw'aba intandaro?


Makonikoshwa yarakunzwe ariko ubu yabuze ubushobozi bwo gusubira muri studio

Abantu bakurikira ibijyanye n’iterambere bavuga ko umuntu atakwinezeza atariye cyangwa se atabonye iby’ibanze mu buzima. Ubukungu bwa Tanzania busumbye cyane ubw’u Rwanda ku buryo abanyatanzania bakoresha murandasi bari hejuru ya 82% bajya ku mbuga nkoranyambaga nibura. 

Urwego rushinzwe itumanaho muri icyo gihugu rwitwa Tanzania Communication regulatory authority rugaragaza ko muri Mutarama mu 2020 abanyagihugu miliyoni 27 bakoreshaga murandasi muri miliyoni 58 batuye muri icyo gihugu.

Nibura muri Tanzania hari ibigo by’itumanaho birindwi birimo: Vodacom, Tigo, Airtel, Halotel, Zantel, TTCL na Smile. Mu Rwanda hari bibiri gusa. Ibyo ubwabyo byerekana ko abahanzi nyarwanda bakundwa n’abaturage bakennye ariyo mpamvu nta musaruro bitanga ku muziki no ku gihugu muri rusange.


Social Mula yigeze kuvuga ko abahanzi nyarwanda baba batorohewe muri ibi bihe nyamara bafite abafana ariko biragoye kumwereka urukundo ngo ahore ku isonga


Riderman akunda kuvuganira abahanzi nyarwanda kuri Leta ngo ibe yabazirikana muri gahunda zayo zitandukanye nko kubagenera ingengo y'imari ihoraho nk'uko mu bihugu biteza imbere umuziki bikorwa. Digital Rwanda 2020 yerekana ko mu Rwanda nibura 3% by’abaturarwanda babasha gukoresha murandasi muri miliyoni zisaga 12 zirutuye. 

Ibi bivuze ko abo bakoresha internet aribo bakabaye bateza imbere abahanzi nyarwanda ariko nabo hari abayikoresha ibindi bidafite aho bihuriye no kureba indirimbo. Muri Mutarama mu 2020 abaturarwanda bari batunze telefoni bari 73% by’abanyagihugu bose. Abaturage bakoreshaga murandasi bari miliyoni 3.


Tuff Gangs bakoze umuziki bakundwa n'abafana badafite amikoro ahagije none bamwe muri bo babuze ayabajyana muri studio

Iyi mibare ubwayo irerekana ko abahanzi nyarwanda bigoye gukora umuziki ukabungukira mu gihe bawukorera abafana bakennye. Byigeze kubaho ko abari bagize itsinda rya Tuff Gangs bakundwaga n’urubyiruko rwinshi nyamara byagera igihe cyo kuba baba bari mu marushanwa abasaba kubatora bakabura amajwi kuko urwo rubyiruko rubakunda cyane rukennye nta telefoni rutunze.


Uyu ni Rafiki umwe bagezweho ariko ubushobozi bwaramushiranye none ntagikora ahozaho nyamara yari afite abafana benshi

Muri Mutarama mu 2020 muri Tanzania hari miliyoni zirenga enye zikoresha imbuga nkoranyambaga nyamara mu Rwanda hari abazikoresha bangana na 610,000 nk'uko bitangazwa na Digital 2020 Rwanda. Ni kenshi habaho ibitaramo bikitabirwa n’abantu bake mu gihe bisaba kwishyura amafaranga runaka nyamara ibitaramo by’ubuntu usanga hiyambazwa inzego z’umutekano mu gucunga umutekano w’aho byabereye, ibi nabyo birakwereka ko benshi mu bakunzi b'umuziki nyarwanda nta bushobozi buhagije bafite.


Iri tsinda rya Charly na Nina nta ndirimbo riheruka nyamara barakunzwe mu gihe cyabo ku buryo babonye ubushobozi bakongera kuririmba

Umuhanzi Senderi International Hit uracyaheruka kumwumva? Ni umwe mu bahanzi nyarwanda bandika indirimbo zuje ubutumwa bukomeye, bamaze igihe batagaragara cyane mu muziki nyuma y'iyaduka rya Covid-19, nawe yagizweho ingaruka n'iki cyorezo cyagabanyije imbaraga ze mu muziki. Ariko iyo abafana be baba ari abantu bakize rwose cyangwa bazirikana ibikorwa bye, baba nibura barakomeje kureba ibihangano bye yakoze mu bihe bishize biri kuri Youtube n'ahandi, akabona uburyo bwo gukomeza gukora ibihangano bishya.


Senderi Hit abonye uburyo ntakabuza yakora ibihangano bishya

Igihe cyose umuhanzi afite abo akorera umuziki bakennye biragoye ko bamusunika kuko nabo baba batikura ku rwego bariho mu iterambere. Ibi rero biratwereka ko igihe cyose umuhanzi wo muri Tanzaniza yashyigikirwa nta kabuza azaca ku muhanzi nyarwanda umaze imyaka irenga 15 arwana no gushaka ibimutunga abikuye mu muziki aho gutangira kwagura uwo muziki kuko nta bushobozi aba yarawukuyemo. 


Diplomate yavuze ko umukire utakuzamura adakwiriye kubabazwa n'imyitwarire yawe

Ikintu gishoboka ni uko abahanzi nyarwanda bakora indirimbo nibura zikurura ababa hanze y'u Rwanda kuko nibo bafite ubushobozi bwo kubateza imbere ariko abahanzi barasabwa nanone guhora bahanga udushya mu ndirimbo nk'uko Diamond abigerageza ubu indirimbo ze zikaba zirebwa n’abo hanze ya Tanzania nka Kenya na Amerika. 

Diplomate yigeze kuririmba ko umupatro utakuzamura adakwiriye kubabazwa n’impantaro utazamuye. Ibi biraha isomo abahora banenga abahanzi nyarwanda nyamara badashobora no kujya kuri shene zabo za YouTube ngo barebe indirimbo z’abo bahora banenga, ubwo nirinze kuvuga ibyo kwitabira ibitaramo no kugura imizingo y’abahanzi nyarwanda kuko usanga bikiri ku rundi rwego aho hakwiriye kwigisha cyane bagakunda abahanzi nyarwanda.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rp3 years ago
    ibi njye siko mbibona kubera ko iyo isoko ari rito abahanzi bagakwiye gukora umuziki uri international bagahatana nabo batanzania cg abagande bityo bakabasha kubona inyungu mu muziki wabo kandi bagakora indirimbo zifite quality.
  • Frank3 years ago
    None ibihangano bashaka ko dukunda tukishyurira ni ibihe? Bya bindi bya Fatamano? Bya Inyoni yaridunze? Cyangwa bya yicareho baby? Nta gitangaje, bajye batekereza no ku ngaruka z'ibibava mu kanwa. Bazarebe ko tutikundira karahanyuze kurusha ibyo birirwa bataho utwo bafite ngo barashakisha. Na Christopher wageragezaga inganzo yarazimye
  • Kagabo3 years ago
    Quality y'ibyo bahanga nayo irakemangwa. Nkaho ubukene bw'abanyarwanda si aho bugaragarira kuko duhora tuva mubyiciro byo hasi tujya hejuru rero nibongere quality y'ibihangano byabo ubundi abanyarwanda barakize.
  • Claudii3 years ago
    Mu bahanzi utanzeho urugero nta harimo bamwe bidashoboka rwose ko bagaruka muruhando rwamuzika nyarwanda ngo bakundwe erega igihe tungezemo nikindirimbo nziza apana abatumena amatwi abanyarwanda bakunda umuziki Urebye abanyamahanga bataramira mu Rwanda rwose ibitaramo biritabirwa Ku rwego ruri hejuru ibyo kuzidufatiraho wapi kbsa
  • Hey3 years ago
    Iyi nkuru yawe n'ingero Watanze byose ntakirimo kizima kbs! Iyo ugereranya urena n'umubare wabaconsoma none s 12000000 ingana na 58000000 z'abatanzaniya? Ikindi kuvuga ngo tz abakoresha internet ngo ni 82% aho uranyishe kuk nta ni gihugu cyo mu butayu bwa Sahara abakoresha internet barenze 60% so mushakire ahandi kuko ubushobozi sicyo kibazo arimba ukennye siko abandi bakennye , tanzania nayo uvuga abarebwa cyane ni abahanzi bo muri wasafi naho diamond we views abona nyinshi uvuga ntabwo ariza tzd kuko uriya Africa yose ireba ibye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND