RFL
Kigali

Umutoma wa The Ben kuri Pamella wizihiza isabukuru y’amavuko yise ‘Jelly’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/01/2021 10:10
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki yagaragaje amarangamutima ye kuri Uwicyeza Pamella witabiriye Miss Rwanda 2019 bamaze igihe bagaragaje ko batangiye urugendo rw’urukundo rugaragarira buri wese.



Uwicyeza Pamella arizihiza isabukuru y’amavuko. Niyo ya mbere yizihije rubanda ruziko afite umukunzi. The Ben nawe aherutse kwizihiza isabukuru y’amavuko yabaye iya mbere yahuriranye n’uko afite umukunzi.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, The Ben yashyize ifoto ari kumwe na Uwicyeza yamusekeje maze arenzaho amagambo yo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko amwita ‘Jelly’.

The Ben yanditse agira ati “Iyo gushimisha biba umuntu, yari kuba ari wowe. Akandi gace k’igitangaza kari karabuze nkakibonera. Isabukuru nziza". Mu gusubiza, Uwicyeza Pamella yabwiye The Ben ko azamuhoza mu ntekerezo ze.

Ahashyirwa ‘Story’ ku rubuga rwa Instagram, The Ben yahashyize amafoto n’amashusho ari kumwe na Pamella bishimisha. Hari nk’amashusho y’amasegonda macye yashyizeho asoma ku itama Pamella, humvikanamo indirimbo ‘Forever&Always’ ya Dylan Matthew.

The Ben kandi yifashishije indirimbo ‘Habibi’ yakunzwe mu buryo bukomeye avuga ko Pamela ari inshuti nyanshuti. The Ben yise Pamella ‘Jelly’ mu gihe uyu mukobwa nawe yita The Ben ‘Butter’.

Imyaka 12 amaze mu muziki, The Ben ntiyigeze yumvikana kenshi mu nkuru z’urukundo; gusa hari abakobwa b’ikimero batandukanye bagiye bavugwa mu rukundo nawe.

Tariki 28 Ugushyingo 2020, The Ben yashyize amashusho y’amasegonda abiri kuri konti ye ya Instagram amugaragaza ahobereye Pamella amuturutse inyuma. Mbese yamwiyegamije mu gituza asa n’ushaka kumusoma mu mutwe.

Aya mashusho yafatiwe muri Tanzania aho The Ben yamaze iminsi ari kumwe na Pamella witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Bigaragara ko aya mashusho yafashwe na Pamela ndetse humvikanamo indirimbo y’umuhanzi byakugora guhita umenya.

Hari amakuru avuga ko The Ben yakunze bya nyabyoPamela ndetse ko inshuti ze za hafi zizi neza ko umubano wabo wagiye kure. Hari n’andi makuru avuga ko urukundo rwa The Ben na Pamella rwakomeye birutse ku kuba uyu muhanzi amaze igihe kinini mu Rwanda.

Urukundo rwa The Ben na Pamella rwitamuruye nyuma y’igihe cya Guma mu Rugo. Amafoto n’amashusho y’aba bombi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye, benshi batangira kubakeka amababa.

Tariki 09 Mutarama 2021, wabaye umunsi wo kwemeza ko bakundana nta banga rihari. The Ben yakoze ibirori byo kwihiza isabukuru y’amavuko ye y’imyaka 33 atumira abarimo umukunzi we Uwicyeza Pamella, David Bayingana n’abandi.

Pamella yifurije isabukuru nziza y’amavuko The Ben amubwira ko amukunda. Pamela yifashishije indirimbo ya The Ben yitwa ‘Roho yanjye’, aho uyu muhanzi aririmba agira ati “Mpa ikiganza duserukane wowe wahize bose, nkubona mu marembo nkiyumanganya […]” Yabwiye uyu muhanzi ko ari umufana we kandi “ukwiriye Isi”.

The Ben yakoresheje amagambo aryoheye umutima mu kwifuriza isabukuru y'amavuko Uwicyeza bacuditse
The Ben yifashishije indirimbo ye 'Habibi' avuga ko Pamela ari inshuti nyanshutiYabaye isabukuru ya mbere uyu mukobwa yizihije bizwi ko afite umukunzi-Cyo kimwe no kuri The Ben







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND