Leah Labelle waririmbaga injyana 3, Soul, R&B na Pop, yatabarutse afite imyaka
31 y’amavuko akiri ingaragu. Leah LaBelle
Vladowski yavutse Tariki 8 Nzeri 1986, apfa kuya 31 Mutarama 2018, yari umuririmbyi
w'umunyamerika wavukiye i Toronto, muri Canada, akurira i Seattle, Washington,
atangira gukurikirana umuziki nk'umwuga mu myaka ye y'ubwangavu.

Umuhanzikazi
Leah, kandi ni umwe mu bahinduye umuhamagaro we kuko mu bwana bwe yaririmbaga
nk’umuramyi. Yize ibijyanye na muzika muri Berklee College of Music, aho yaje guhura n’umuhanzi Andreao Heard bagakorana
indirimbo. LaBelle yahise yimukira i Los Angeles, aho yanditse amajwi ya
R&B menshi ariko akaba atarakoresha Youtube ye cyane. Yari azwi cyane kandi nk’umukobwa
ufite ubuhanga mu gufasha abahanzi kuririmba.

Leah yapfanye n'umukunzi we wari umukinnyi wa Basketball. Kubera ubuhanga bwe, LaBelle wamenyekanye mu ndirimbo ’Sexify’ yasinyanye amasezerano muri 2011 na Epic ku bufatanye na Def Recordings. Mu 2012 yahawe amasosiyete yandika, kandi ashyigikirwa n’indirimbo "Sexify" hamwe n’indirimbo " What Do We Got To Lose ". LaBelle yahawe igihembo cya Soul Train Centric Award muri Soul Train Music Awards 2012. Yasohoye indirimbo "Lolita" mu 2013.

Ku ya 31 Mutarama 2018, LaBelle n'umukunzi we Rasual Butler bapfiriye mu mpanuka y'imodoka yabereye i Los Angeles. Ababyeyi be, Anastasia na Troshan Vladowski, bari abaririmbyi bo muri Bulugariya.