Abanyamakuru ba Televiziyo y’u Rwanda, Anita Pendo, Dj Bisoso na Gitego bahorana udushya mu kiganiro 'Friday Flight' gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda. Iki ni ikiganiro gikunzwe n’abatari bake kubera udushya n'udukoryo abagikora bahorana kuko buri kiganiro kiba gifite umwihariko.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa
Gatanu, abakora iki kiganiro bigaragaje bambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu
Amavubi ndetse n’ahakorerwa iki kiganiro hari hatatse ibikoresho byifashishwa
n’abakina umupira w’amaguru.
Umushyushyarugamba Anita Pendo yagaragaye ameze nk'uwakoze impanuka aho yagenderaga mu mbago
Abakora iki kiganiro bahamije ko kugaragara bambaye umwambaro w'Amavubi babikoze mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iri mu marushanwa y’igikombe cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu cya CHAN 2020 kiri kubera muri Cameroun aho Amavubi yageze muri 1/4 itsinze Togo ibitego 3 kuri 3. Kuri iki Cyumweru ni bwo Amavubi ahura na Guinnea mu gushaka itike ya 1/2.
Ubanza ni Gitego, Dj Bisoso na Anita Pendo
Muri iki kiganaro aba banyamakuru bagerageje kwisanisha n’abafana ndetse n’abakinnyi nk'aho bagiye bigana uburyo abafana bitwaye ubwo Amavubi yasezereraga ikipe y'igihugu ya Togo ndetse Anita Pendo yagaragaye asa n’uwavunitse yisanisha n’imvune ya Sugira.
Bagaragaye bari gukora imyitozo babisanisha n'imyitozo y'Amavubi yitegura Guinnea
Anita Pendo na Dj Bisoso
Dj Bisoso mu myitozo
Bananyuzagamo ubutumwa bushishikariza abanya-Kigali kuguma mu rugo mu kwirinda Covid-19
Anita Pendo, Dj Bisoso na Gitego bakomeje gushimisha abakurikira ikiganiro 'Friday Flight'
AMAFOTO: Umuti Studio
TANGA IGITECYEREZO