RFL
Kigali

InyaRwanda Music: Indirimbo 10 zirangije ukwezi kwa mbere kwa 2021 zikunzwe cyane-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:30/01/2021 20:31
1


Gushimisha abakunzi b'umuziki uba ari wo mugambi wa buri muhanzi wese iyo agiye gukora indirimbo n'ubwo akenshi birangira bitageze ku rwego aba abyifuzaho, gusa hari ababigeraho ari yo mpamvu habaho intonde z'indirimbo zakunzwe cyane kurusha izindi aho twavugamo na 'InyaRwanda Music Top 10'.



UMVA HANO INDIRIMBO 10 ZAKUNZWE CYANE MURI MUTARAMA 2021

1. Ikinyafu By Bruce Melody ft Kenny Sol

Ku mwanya wa mbere harazaho 'Ikinyafu' kuko ari imwe mu ndirimbo zarebwe cyane kuri inyarwanda music ndetse ikaba yaranaje inshuro zirenze imwe ku mwanya wa mbere kuri top 10 zagiye zikorwa buri cyumweru. 

Ikindi ni uko ari imwe mu ndirimbo zarebwe cyane kurusha izindi byasohokeye mu gihe kimwe kuri Youtube ikaba yaranacuranzwe kurusha izindi kuma radio anyuranye nk'uko twagiye tubibwirwa na bamwe mu banyamakuru bakora ibiganiro by'imyidagaduro bo ku ma radio atandukanye.

2. Carolina By Meddy

Impamvu iyi ndirimbo ya Meddy yagaragaye ku mwanya wa kabiri ni uko ari imwe mu ndirimbo yamaze igihe yamamazwa dore ko yamaze hafi amezi arenga abiri yamamazwa itarasohoka. Ikindi ni uko ari indirimbo yarebwe cyane mu gihe gito kuri Youtube aho yujuje 'views' zirenga million mu gihe kingana n'ukwezi kumwe.

Ikindi cyatumye iza kuri uyu mwanya wa kabiri ni uko Carolina ari indirimbo iri ku mwanya wa kabiri muzarebwe cyane kuri website yacu ya inyarwandaMusic. Ikindi cyashyize iyi ndirimbo ku mwanya wa kabiri kuri top 10 yacu ni uko yakunzwe n'abatari bake nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook, Snapchat ndetse na Whatsapp

3. This is Love By Rema Ft The Ben

Impamvu yatumye iyi ndirimbo iza ku mwanya wa gatatu ni uko ari imwe zirimo The ben zakunzwe cyane hano mu Rwanda nk'uko twagiye tubyibonera ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by'umwihariko uburyo yarebwaga cyane byihuse kuri Youtube. 

Iyi ndirimbo ya Rema Ft  The Ben ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane kuri inyarwanda music ku buryo yaje mu ma top 10 yose yakozwe muri uku kwezi kwa mbere ndetse yigeze no kuza ku mwanya wa mbere mu cyumweru cyashize, ibyo byose bikayishyira ku mwanya wa gatatu kuri top 10 yacu y'ukwezi kwa Mutarama umwaka wa 2021.

4. Umunamba By Mico The Best

Umunamba ni indirimbo imaze ukwezi kurenga igiye hanze ikaba indirimbo y'umuhanzi umaze kongera kwigarurira imitima ya benshi Mico The Best. Yaje kuri uyu mwanya bitewe n'uburyo iyi ndirimbo yakunzwe ku mbuga nkoranyambaga, uko yarebwe cyane kuri Youtube, igakundwa cyane kuri website ya inyarwandaMusic dore ko itigeze ibura muri top 10 zacu zose zakozwe kuva uyu mwaka watangira kugeza ubu turi kurangira ukwezi kwa mbere. 

5. Bon By Davis D

Ku mwanya wa gatanu turahasanga indirimbo ya Davis D umwe mu bahanzi nyarwanda bitwaye neza mu muziki kuva hagati y'umwaka wa 2020 kugeza n'ubu mu ntangiriro za 2021 aho yagiye akora indirimbo zigakundwa cyane. Indirimbo ze zirimo nka Micro, Dede ziri mu zarebwe cyane kuri youtube mu 2020. 

Davis D ni umwe mu bantu bakunze kugaruka mu maso y'abafana babo kubera udushya tumwe na tumwe yagiye avugwaho. Dushingiye ku buryo uyu muhanzi yakoze, uko yakurikiranywe ku mbuga nkoranyambagaze ndetse na Youtube, uburyo indirimbo ye izwi nka Bon yakunzwe ku Inyarwanda music dore ko kuva yasohoka itigeze ibura kuri top 10 yacu, ibyo byose birayishyira ku mwanya wa gatanu wa top 10 yacu y'ukwezi kwa mbere k'umwaka wa 2021.

6. Nightmare By Juno Kizigenza

Umwe mu bahanzi bakoze neza mu 2020 kugeza n'ubu muri 2021 uzwi nka Kizigenza Juno, indirimbo ye izwi nka Nightmare ni yo iri ku mwanya wa gatandatu bitewe n'uburyo yagiye ikundwamo cyane cyane kuri website yacu ya inyarwanda music. Uburyo yakunzwe kuri youtube, uko yakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga n'uko yasabwe cyane kuma radio mu biganiro bya 'showbiz' bikorerwa hano mu Rwanda, nibyo biyishyira kuri uyu mwanya wa gatandatu.

7. Seka By Niyo Bosco

Umwe mu bahanzi bakora umuziki ufite umwihariko wawo, umwe mu bahanzi bakora umuziki kandi bafite ubumuga bwo kutabona, uzwi cyane mu Rwanda nka Niyo Bosco, indirimbo ye nshya yise Seka niyo yaje ku mwanya wa karinrwi kubera uburyo yakunzwe n'abatari bake kandi mu gihe gito. 

Nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga zose ndetse no kuri Youtube by'umwihariko dushingiye ku buryo yakunzwe ku Inyarwanda music dore ko yagarutse mu ma top 10 yacu kenshi cyane, ibyo byose ni byo byatumye igaragara ku mwanya wa karindrwi wa top 10 yacu y'ukwezi kwa mbere k'umwaka.

8. Beautiful By Sat B ft Meddy

Beautiful ni indirimbo y'umwe mu bahanzi b'ibyamamare mu gihugu cy'u Burundi, Sat B, afatanyije na Meddy umwe mu nkingi za mwamba mu muziki nyaRwanda. Dukurikije rero uburyo iyi ndirimbo yakunzwe ku mbuga zose nkoranyambaga, uko yarebwe n'abatari bake kuri youtube by'umwihariko dushingiye ku buryo yakunzwe kuri inyarwanda music, twahisemo kuyishyira ku mwanya wa munani w'urutonde rwacu rw'indirimbo icumi zakunzwe cyane kurusha izindi muri Mutarama uyu mwaka.

9. Snack By Andy Bumuntu

Ku mwanya wa cyenda turahasanga indirimbo Snack y'umuhanzi wigaruriye imitima ya benshi cyane cyane ab'igitsinagore uzwi nka Andy Bumuntu. Impamvu yatumye ijya kuri uyu mwanya ni uko ari imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ku Inyarwanda music kuva zasohoka. 

Ikindi ni uko ari imwe mu ndirimbo zasabwe ku ma radio cyane nk'uko tubibwirwa na bamwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bya showbiz mu Rwanda. Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook, Snapchat n'izindi. Ikindi ni imwe mu ndirimbo zarebwe n'abatari bake kuri Youtube.

10. Aba People By Calvin Mbanda

Calvin Mbanda ni umwe mu bahanzi bagize The Mane akaba ari nawe muhanzi w'umuhungu uri muri iyi Label akaba afite indirimbo ye yise aba People iri mu zagiye zikundwa cyane ku Inyarwanda music dore ko kuva yasohoka yagiye igaruka mu ma top 10 yacu kenshi. Ikindi dushingiye ku buryo yagiye ikundwa ahantu hose haba ku mbuga nkoranyambaga, ku ma radio, kuri youtube, nibyo biza bikayishyira ku mwanya wacu wa cumi kurutonde rwacu rw'indirimbo icume zikunzwe cyane kurusha izindi muri uku kwa mbere k'umwaka wa 2021.

Bonus Track:

Zimwe mu ndirimbo tubafitiye muri 'Bonus' harimo nk'indirimbo y'umwe mu bahanzi bakizamuka uzwi nka Edizo yise Sideni, hakazamo indirimbo nshya ya King James afatanyije na Ariel Wayz yiswe Ndagukumbuye, hakazamo n'indirimbo nshya ya Clarisse Karasira yise Mwabaye intwari, hakazamo indi nshya ya Munyanshoza yise Twizihize intwari. Harimo kandi indirimbo nshya  ya Byina trap, bakaba barayise 'Byina drill'. Indirimbo ya nyuma iri muri bonus track ni Temperature by Alltruth ft Excellence.


Mukomeze kwiyumvira indirimbo nziza zigezweho kuri Inyarwanda Music ya InyaRwanda.com urubuga rwa mbere ruguha indirimbo nyaRwanda nshya n'izakera ku buryo bukoroheye cyane.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KU NDIRIMBO 10 ZAKUNZWE CYANE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • daforoza3 years ago
    My vow by meddy nayo irikubikora izabe iyambere.iyakabiri ni piyapuresha.iyagatatu away by Juno kizigenza





Inyarwanda BACKGROUND