RFL
Kigali

Judith izina ry'umukobwa wubaha akarangwa n'ubwitange

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/01/2021 10:39
3


Ese waba witwa Judith, waba se ufite umuvandimwe wawe cyangwa inshuti yawe yitwa gutya? Menya ubusobanuro bw'izina Judith n'aho ryakomotse.



Judith cyangwa se Yudita mu kinyarwanda ni izina rihabwa abakobwa rituruka mu rurimi rw'Igiheburayo (Hebrew) risobanura ngo "Umugore wa Yuda''. Iri zina iyo rikoreshejwe mu rurimi rw'Ikidage biba bivuze ngo ''Azasingizwa". Judith rikaba ari izina rifite ubusobanuro 2 butandukanye. 

Izina Judith ryatangiwe gukunda gukoreshwa mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera mu 1930. Guhera mu 1936 kugeza mu 1956 izina Judith ryari mu mazina 50 akunzwe cyane guhabwa abana ba bakobwa muri Amerika. 

Uretse kuba iri zina ryarakunzwe gukoreshwa muri Amerika ryaje no kugera ku mugabane w'uburayi aho ryakunzwe gukoreshwa mu bihugu bitandukanye birimo Ubwongereza, Ubudage, Ubufaransa hamwe n'igihugu cya Scandinavia. 

Abakobwa bitwa izina rya Judith barangwa n'ibi bikurikira:

 -Barangwa no kubaha abantu bose batarobanuye 

-Bakunda kwita ku muryango wabo 

-Barangwa no kwitanga

 -Ntibakunda kubeshya 

Ibyamamare byitwa izina rya Judith:

-Judith of Flanders yari umwamikazi w'igihugu cya Wessex kuva mu mwaka wa 843 kugeza mu 870 

-Judith Binney umunyamateka ukomoka mu gihugu cya New Zealand 

-Judith Berry umushushanyi kabuhariwe ukomoka muri Canada

-Judith Barsi umukinnyi wa filme ukomoka muri Amerika 

-Judith Anderson umukinnyi wa filime uturuka muri Australia

-Judith Babirye umuhanzikazi uririmba indirimbo z'Imana ukomoka muri Uganda

-Judith Arndt umutwazi w'amagare uturuka mu Budage. 

Src:www.wikipedia.com,www.nameberry.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ruta3 years ago
    Mwiriwe neza?Mwazadushakiye amazina nka Arlene, Gianna, Jeannine, Grace? Murakoze!
  • Manirumva eric1 year ago
    Nukuri turishimye cyn kuburyo bwiza mudufasha kumenya ubusobanuro bwamazina yacu murakoz
  • Judith1 year ago
    Muradufasha cyane Muzanshakire izina BRILLANA





Inyarwanda BACKGROUND