Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 27, Clarisse Karasira yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Mwabaye Intwari’ yahangiye Intwari z’u Rwanda, ikagaruka ku ndangagaciro zaranze Intwari abantu bakwiye kugenderaho.
Ejo ku wa kane tariki 28 Mutarama 2021, Clarisse yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ateguza abafana be n’abakunzi b’umuziki indirimbo ye nshya yise ‘Mwabaye Intwari’ mu rwego rwo kubafasha kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari ku wa 01 Gashyantare 2021.
Abantu batandukanye bavuze ko biteguye kumva igihangano cye. Ukoresha izina rya Isaac w’i Rwanda kuri Twitter yagize ati “Karame nanone nshuti yacu. Wakoze cyane kudufasha gusingiza Intwari zadusubije ubuzima zikadusubiza u Rwanda. Umuco w’Ubutwari nushinge imizi i Rwanda.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MWABAYE INTWARI' YA CLARISSE KARASIRAClarisse yabwiye INYARWANDA ko mu minsi ishize ari bwo yatekereje gukora indirimbo ibereyeho kwibutsa abantu ibiranga Intwari z’u Rwanda abantu bakwiye kugenderaho mu migirire yabo ya buri munsi.
Uyu muhanzikazi avuga ko abantu bakwiye kurangwa n’ubupfura, ubumuntu, ubwitange, ubushishozi n’umutima w’urukundo ukomeye. Avuga ko urubyiruko n’abakuze bakwiye gushyira imbere kugendera kuri izi ndangagaciro kugira ngo bazasige umurage w’ubutwari.”
Ati “Iyi ndirimbo nyituye Abanyarwanda mwese aho muri mbifuriza kubaho ubuzima bufite intego bityo igihe kizaza mukazasiga umurage w’ubutwari.”
Akomeza ati “Kugira indangagaciro ziranga ubutwari ni byo mbona urubyiruko n’abakuze dukwiye kugira nk’inzira yo kugera ikirenge mu cyabo. Ubupfura, ubumuntu, kureba kure, gushishoza, kwitangira abandi, urukundo, kudatinya…Ibyo bintu buri muntu yakabigize no mu buzima busanzwe.
Clarisse uherutse kwambikwa impeta y’urukundo n’umujyanama we, yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo yise ‘Mu Mitima’ yabaye iya nyuma kuri Album ye ya mbere yise ‘Inganzo y’Umutima’ iriho indirimbo 18.
Iyi Album iriho indirimbo nka ‘Urukerereza’ yakoranye na Mani Martin, ‘Rutaremara’ igaragaramo Hon.Tito Rutaremara, ‘Mwana w’umuntu’, ‘Urungano’ n’izindi.
Amajwi y’iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Mwabaye Intwari’ yatunganyijwe na Jimmy Pro n’aho amashusho yakozwe na AB Godwin.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira yakoreye indirimbo Intwari z'u Rwanda ku bwo kwitangira IgihuguClarisse yasabye buri wese guharanira kubaho ubuzima bufite intego, kugira ngo azasige umurage w'ubutwari
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MWABAYE INTWARI' YA CLARISSE KARASIRA
TANGA IGITECYEREZO