RFL
Kigali

Agaragara nk’inkumi kandi asheshe akanguhe! Zari Hassan w’imyaka 40 washakanye na Diamond yarushaga imyaka 9 ni muntu ki?

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/01/2021 12:31
1


Zari Hassan umugore w’ikimero gihebuje w’imyaka 40 wamamaye cyane ku izina rya Zari The Boss Lady wakanyujijeho mu rukundo n’icyamamare Diamond Platnumz ni muntu ki?Sobanukirwa byinshi utari uzi ku buzima bwe.



Zari Hassan akomoka mu gihugu cya Uganda akaba ariho yavukiye ku itariki 23/09/1980 akaba yaravukiye mu gace kitwa Jinja. Ababyeyi be bakaba baramwise Zarinah Hassan. Yavukiye mu muryango w’abana 2 nawe wa gatatu, abavandimwe be bitwa Zuleha Hassan na Zara Hassan. Zari Hassan ku ruhande rwa Se akaba afite Sekuru w’umuhinde naho Nyirakuru akaba Umurundikazi gusa ku ruhande rwa nyina wamwibarutse nyirakuru ni Umugandekazi.

                Umugandekazi Zari Hassan 

Amashuri Zari Hassan yize

 Zari akiri muto yize amashuri abanza mu gace yavukiyemo ahitwa Jinja Primary School akirangiza aho yahise ajya kwiga amashuri yisumbuye mu ishuri ryitwa Jinja Girl’s High School ariho yarangirije maze ahita ajya kwiga kaminuza mu Bwongereza mu mujyi wa London.

 Zari Hassan mu muziki

Zari ubwo yararangije kwiga kaminuza muri London mu mwaka wa 2000 yagarutse iwabo muri Uganda gusa ntiyahatinze yahise ajya kuba muri Africa y’epfo aho yari asanze umukunzi we wumuherwe Ivan Ssemwanga. Mu mwaka wa 2007 Zari Hassan yasohoye indirimbo yise ‘Oliwange’ ariyo yatumye ahita amenyekana.

Icyo gihe mu buhanzi akaba yarakoreshaga izina rya Zari The Boss Lady. Iyi ndirimbo Oliwange yarakunzwe cyane ndetse iza kumuhesha umwanya mu marushanwa yitwa The Channel O Awards yabereye muri Africa y’Epfo maze indirimbo ye ihita itwara igikombe cy’amashusho meza y’umwaka. 

Abasore Zari Hassan yakundanye nabo 

Ivan Ssemwanga:2001-2013 Guhera muri 2001 Zari yakundanye n’umugabo w’umuherwe ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Ivan Ssemwanga. Aba bombi barakundanye bikomeye ndetse baza no gukora ubukwe muri 2011. Aba bombi banabyaranye abana 3 barimo uwitwa Pinto na Quincy hamwe na Didy. 

Umubano wa Zari na Ivan Ssemwanga wakomeje gukomera kugeza mu mu mpera z’umwaka wa 2012 ubwo Zari Hassan yavugaga ko Ivan yaba yaramukubise ndetse amurega mu nkiko anamwaka gatanya. Ibi Ivan yarabihakanye gusa mu mwaka wa 2013 aba bombi nibwo bahanye gatanya imbere y’amategeko urukundo rwabo rurangirira aho. Mu mwaka wa 2017 uyu muherwe Ivan Ssemwanga yitabye Imana.  

Diamond Platnumz: 2014-2018 

Mu mwaka wa 2014 nibwo Zari yatangiye gukundana n’icyamamare Diamond Platnumz. Urukundo rwabo rwaravuzwe mu bitangazamakuru byo hirya no hino muri Africa, amafoto yabo bari mu munyenga w’urukundo nayo niko yagendaga akwirakwira hose. 

Diamond Platnumz nawe ntiyigeze asiba kwerekana urukundo afitiye Zari Hassan umurusha imyaka 9, yaba ari mu ndirimbo yasohoraga cyangwa mu magambo yamubwiraga asize umunyu ku mbuga nkoranyambaga. Zari nawe byari uko wasangaga akunze gutera imitoma uyu muhanzi ku mugaragaro. 

Mu mwaka wa 2015 ku itariki 6 z’ukwezi kwa 8 Zari na Diamond bibarutse umwana w’umukobwa witwa Latifah Dangote. Mu mwaka wa 2016 ku itariki 6 z’ukwezi kwa 9 bongeye kwibaruka umwana w’umuhungu bamwita Prince Nillan. Nyuma gato hatangiye kujya havugwa ko umubano w'aba bombi utameze neza biturutse ku kuba Diamond Platnumz aca inyuma Zari The Boss Lady. N'ubwo ibi bihuha byariho ntibyabujije aba bombi gukomeza gukundana. 

Ku itari 14/02/2018 ku munsi mukuru w’abakundana nibwo Zari Hassan yatangaje ko yatandukanye na Diamond Platnumz.mu magambo yakoresheje ku rukuta rwe rwa Instagram Zari yavuze ko yari arambiwe Diamond wahoraga amuca inyuma bihoraho dore ko yari amaze gutera inda Hamisa Mobetto. Urukundo rwa Zari na Diamond rwavuzwe cyane ndetse rukanatungura benshi rwarangiriye aho binateza intambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga hagati yaba bombi.

 King Bae: 2019-2020 

Zari Hassan muri 2019 yakundanye n’umusore ukomoka muri Africa y’Epfo witwa King Bae gusa uyu musore ntabwo azwiho ibintu byinshi kuko ntakoresha imbuga nkoranyambaga.kuva Zari yakundana nuyu musore wasangaga akunda kumupositinga gusa ntashyireho amazina ye nyakuri ahubwo agandikaho King Bae. 

             

                                  King Bae na Zari Hassan 

Zari Hassan yakomeje kugira ibanga uyu musore avuga ko uyu mukunzi we adakunda ko ubuzima bwe bwite bujya kumugaragaro.urukundo rwaba bombi rwamaze igihe gito dore ko mu mwaka wa 2020 uri mu mpera aribwo Zari yatangaje ko batandukanye. Kugeza ubu Zari Hassan ntawundi musore aravuga ko ari mu rukundo nawe. Ubu yibera muri Africa y’Epfo aho akurikirana business ze zirimo amazu y’icumbi y’ibigo bya mashuri yubatse abamo abanyeshuri.bivugwa ko uyu mugore kandi afite umutungo ungana na miliyoni 1.3$.

 Src:www.wikipedia.com,www.allafrica.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • adam stone falle montana3 years ago
    Nisawa





Inyarwanda BACKGROUND