RFL
Kigali

Ødegaard wakiniraga Real Madrid yatijwe muri Arsenal

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/01/2021 21:25
0


Arsenal FC yamaze gutangaza ko yatijwe rutahizamu ukomoka muri Norvege wakiniraga Real Madrid, Martin Ødegaard, mu gihe kingana n'amezi atandatu.



Umunya-Norvège Ødegaard w’imyaka 22 y'amavuko, yagaragaje ko ari umwe mu bakinnyi bafite impano ya ruhago ariko agorwa no kubona umwanya mu ikipe ya Real Madrid muri uyu mwaka w’imikino kubera abakinnyi bafite ubunararibonye basanzwe i Madrid.

Ødegaard yitezwe kuzaba umusimbura mwiza wa Ozil wamaze kwerekeza muri Fenerbahce yo muri Turikiya.

Amakipe arimo Real Sociedad yari yaratijwemo mu mwaka ushize w’imikino, na Ajax yo mu Cyiciro cya Mbere mu Buholandi, yifuzaga kumutizwa ariko birangira Arsenal iyateye icy'umutwe iramwegukana.

Mikel Arteta utopza Arsenal yavuze ko Ødegaard ari umukinnyi mwiza ukiri muto kandi bizeye ko azabafasha mu busatirizi.

Yagize ati “Martin ni umukinnyi tuzi neza. Nubwo akiri muto, amaze igihe akina ku rwego rwo hejuru. Azadufasha mu busatirizi”.

Uyu mukinnyi ashobora kuzakina umukino we wa mbere muri Premier League ubwo Arsenal izaba yakiye Manchester United ku cyumweru.

Umuyobozi wa tekinike muri Arsenal, Edu Gaspar yagize ati “Martin n’umukinnyi wihariye kandi twashatse kongera ingufu mu ikipe yacu dushyiramo umukinnyi mwiza mu gusatira mu gihe gisigaye cya shampiyona”.

Ødegaard yageze muri Real Madrid avuye muri Stromsgodset muri Mutarama 2015 ndetse yakiniye Real imikino icyenda muri uyu mwaka w’imikino.


Odegaard yatijwe muri Arsenal amezi atandatu

Odegaard yitezweho kuba umusimbura wa Ozil muri Arsenal

Odegaard ni umwe mu bakinnyi Zidane acungira hafi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND