Ni nyuma y'aho abanyarwanda benshi muri rusange bari batangiye kwiheba bibaza ukuntu ikipe yabo Amavubi yaba igiye gusezererwa mu irushanwa rya CHAN natabona intsinzi kuri Togo, byaje guhinduka ibyishimo ubwo Sugira Ernest yaheshaga intsinzi u Rwanda rukabona itike ya 1/4 cya CHAN 2020 ku mugoroba w'uyu Kabiri tariki 26 Mutarama 2021.
Amavubi yegukanye intsinzi kuri Togo ku bitego 3-2, aho yahise agira amanota 5, aba aya kabiri mu itsinda riyobowe na Maroc. Uganda na Togo zo zahise zisezererwa muri iri rushanwa. Abanyarwanda benshi bari bakurikiye uyu mukino kuri Televiziyo, abandi bateze amatwi Radiyo zitandukanye mu masaha ya Saa tatu ngo babone kuryama bumvize niba intsinzi itashye i Rwanda.
Noella Izere umukobwa watangaje ko yifuza guterwa inda na Sugira
Sugira Ernest niwe wahise usesekaza ibyishimo mu banyarwanda atsinda igitego cya 3 cyatumye u Rwanda rucyura amanota 3 y'uwo munsi ari nayo yatumye rubona itike ya 1/4 muri CHAN 2020. Abanyarwanda bahise bitera mu bicu, bamwe bishimira mu mihanda, abandi banyarukira ku mbuga nkoranyambaga batangira gushimira Amavubi by'umwihariko Sugira ku butwari n’umurava yagaragaje ku mukino wabahuje na Togo.
Sugira Ernest wahesheje itsinzi u Rwanda
Nyuma y'uyu mukino, Sugira Ernest yerekeye kuri Twitter
ye maze amenyesha abantu ko akazi bagakoze neza ashima Imana yahabaye. Umuhanzikazi
Noella Izere, akaba murumuna w'umuhanzikazi ufite ibigwi bikomeye mu muziki nyarwanda, Liza Kamikazi, yerekanye amarangamutima ye
benshi bagwa mu kantu bamwe bagira byinshi bamubaza ku cyifuzo cye yari amaze kuvuga.
Noella Izere mu butumwa bwihuse
yahaye Sugira Ernest, yasabye uyu mukinnyi kuzamutera inda. Yagize ati: “Basi uzantere inda”. Yakurikijeho utumenyetso tunyuranye turimo ak'umuntu urimo kurira, ak'umutima, ak'umuntu urimo guseka, ibisobanuye ko yafashwe n'ibizongamubiri akarira amarira y'ibyishimo, ari naho yahereye asaba Sugira kuzamutera inda. Aha yumvikanishaga ko
nta kindi yamuha nk’urwibutso usibye kuryamana bakabyarana umwana.
Bamwe mu babonye ubu butumwa barimo uwitwa,
Imfura ya Sugira, yasubije Noella ati; “Cherie ugiye kunca inyuma kubera ibitego?”, Noella Izere mu kumusubiza
yagize ati: “Nawe byakubaho”. Uwitwa The Hardest Truth ati; “Abakobwa
byo mukunda aba stars wabona ejo ukimushyiye”, undi nawe ati: “Sugira aramenye!
Niyirinde ibimurangaza".
Naho uwitwa Nkurikiyimana we yasabiye Sugira
abarinzi ati: "Leta izamuhe body guard naho ubundi abakobwa b'i Kigali bajya
kumureba bambaye ubusa”
Noella Izere wifuje guterwa inda na Sugira Ernest
Noella Izere ni
umuhanzikazi umaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo “Nyegera” ‘Iby’isi’ n'inndi nshya aherutse gushyira hanze yise 'Ikirutibindi'. Ni
umuhanzikazi kandi wavugaga ko azakora
injyana ya R&B ariko magingo aya akaba ari gukora gakondo ivanze na Afro Fusion.
Ibitekerezo by'abantu kuri Noella wari umaze kuvuga ko yifuza guterwa inda na Sugira
Noella Izere murumuna wa Liza Kamikazi yifuza guterwa inda na Sugira
REBA HANO 'IKIRUTIBINDI' INDIRIMBO YA NOELLA WIFUZA GUTERWA INDA NA SUGIRA
TANGA IGITECYEREZO