RFL
Kigali

Imbamutima z'abakunzi b'Amavubi nyuma yo gukatisha itike ya 1/4 muri CHAN 2020 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/01/2021 0:49
1


Ijoro rijigije mu masahaya ya Saa tatu, ubwo Amavubi yari amaze gukora ibyo yasabwaga, agatsinda Togo ibitego 3-2 byayahesheje itike ya 1/4 cya CHAN 2020, byahinduye isura mu mujyi wa kigali, icyari 'Guma mu rugo' bamwe bagishyirwa ku ruhande, Kigali yari icecetse yongera kuvugiramo ibirumbeti n'akaruru ndetse bamwe banacinya umudiho.



REBA HANO UKO MURI KIGALI BYARI BYIFASHE

Akaruru karengana, imbyino zisubiramo amazina y'abakinnyi b'Amavubi bari Jacques, Kwizera, Niyonzima na Sugira nizo zumvikanye mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali, byaherekezwaga n'amashyi menshi abikiriza y'abari hamwe n'abatari hamwe bataka ubutwari Amavubi.

Kuba umujyi wa Kigali uri muri guma mu rugo y'iminsi 15, ntacyo byahungabanyije ku byishimo by'abakunzi b'Amavubi banze guhisha amarangamutima yabo nyuma y'uko u Rwanda rutsinze Togo 3-2, maze birara mu mihanda ya za Nyamirambo n'ahandi, barabyina karahava.

N'ubwo ingoma zavugirizwaga mu ngo zabo izindi zivugira mu mihanda, ntibyabujije kujyanirana injyana ndetse n'indirimbo z'abakunzi b'amavubi. Benshi ku mbuga nkoranyambaga badakurikira cyane iby'umupira, bumvise akaruru mu ijoro, abantu bishimye barandika bati, 'Ese ko mbona byashyushye guma mu rugo yarangiye'?

Nyuma yo kugenzura neza bakamenya intandaro y'ibyishimo, bahise nabo bandika bati 'Thank you Amavubi' bisobanuye ngo 'Mwakoze Amavubi'. Ni intsinzi yatanze ibyishimo mu gihugu hose ndetse abanyarwanda ntibazuyaje, bahise babyerekana barara ijoro ryose babyina baririmba bishimye, intero n'inyikirizo ari imwe, 'Mwakoze Amavubi'. Muri 1/4 Amavubi azakina n'ikipe izaba iya mbere mu itsinda rya D ririmo Guinnea, Zambia, Tanzania na Namibia. 

Abakoresha imbuga nkoranyambaga nabo ntibatanzwe ahubwo bagaragaje ibyishimo bafite ku bw'Amavubi yabahaye ibyishimo baherukaga kera, benshi bandika amagambo yiganjemo arimo urwenya - mu kumvikanisha cyane ibyishimo bafite, aho hari nk'uwavuze ngo Sugira Ernest akwiye guhabwa KCC, undi avuga ko uyu mukinnyi ahawe byose birimo na RwandAir. Tom Close yanditse ko Togo 'bayitogosheje', Dj Pius asetsa abantu avuga ko Sugira ngo benshi bakunze kumwita Dj Pius, hari n'abavuze ngo ubu noneho bakwemera kurara muri Stade babyina intsinzi.

Uko byari byifashe i Nyamirambo kuri 40 nyuma y'uko u Rwanda rutsinze Togo 3-2

Uko byari byifashe i Limbe ku bakinnyi b'Amavubi nyuma yo gutsinda Togo

Seif yatsinze igitego cya mbere cy'Amavubi

Jacques yatsinze icya kabiri

Sugira Ernest yatsinze igitego cya gatatu cyatanze intsinzi

Minisiteri ya Siporo yashimiye Amavubi ku bw'intsinzi yahaye abanyarwanda inibutsa abantu bose gukomeza kwirinda Covid-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bugingo thacien3 years ago
    Eee ibyishimo byabanyarwanda biri muritwe duharanire itsinzi mubintu byose amavubi agize igikorwa kitazibagirwa dushyize hamwe ntacyatunanira ibibyishimo nibizava mubantu 🙉🤽🤸





Inyarwanda BACKGROUND