RFL
Kigali

CHAN 2020: Amavubi yatsinze Togo abona itike ya 1/4, Jacques Tuyisenge atorwa nk'umukinnyi w'umukino

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/01/2021 23:31
0


Mu mukino utari woroshye, Amavubi yakoze ibyo yasabwaga benshi batekerezaga ko bikomeye cyane, atsinda ikipe y'igihugu ya Togo 3-2 mu minota 90 y'umukino, ahita akatisha itike ya 1/4, mu mukino Jacques Tuyisenge yatowe nk'umukinnyi w'umukino.



Uyu mukino wabereye kuri Limbe Stadium, wasifuwe n'umunya-Misiri Mohamed wari uhagaze hagati mu kibuga. Umukino watangiye amakipe yombi yigana ari nako bakina imipira miremire bashaka ubusatirizi ko butungura umunyezamu bakinjiza igitego.

Amavubi yagize ibyago ku munota wa 8 gusa yakoze impinduka nyuma y'uko Manzi Thierry yagize imvune ahita asimbuzwa  Bayisenge Emery.

Ku munota wa 19 Amavubi yabonye koruneri ya mbere yatewe umupira uhabwa Byiringiro Lague wacenze ba myugariro bose ba Togo asunikira umupira Jacques Tuyisenge wari uhagaze mu rubuga rw'amahina wenyine, ariko ateye umupira ujya hanze y'izamu.

Ku munota wa 25 Amavubi yahushije uburyo bwo gufungura amazamu, ubwo Imanishimwe Emmanuel yateraga ishoti rikomeye mu izamu, ariko umunyezamu Abdoul Moubarak Aigba awukuramo.

Amavubi yakomeje gukina neza mu kibuga hagati bahererekanya neza bashaka uburyo bwo gufungura amazamu ariko bikomeza kwanga.

Abakinnyi barimo Byiringiro Lague, Muhadjiri, Jacques ndetse n'aba bakinnyi bakina banyuze ku mpande bakomejer kugerageza gushaka uburyo bwavamo ibitego, babona za Koruneri ariko kuboneza mu izamu bikomeza kuba ingorabahizi.

Ku munota wa 37 Togo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na kapiteni Yenduotie Nane ku burangare bwa ba myugariro b'Amavubi cyane cyane Emery Bayisenge.

Ku munota wa 45 Amavubi yishyuye igitego kuri Coup Franc yatewe na Emery Bayisenge, arasimbuka Niyonzima Olivier Seif ashyiraho iminota umutwe atsinda igitego cyiza cyane.

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Igice cya kabiri cy'umukino cyatangiye u Rwanda rugaragaza inyota yo gutsinda igitego cya kabiri, ariko Togo igaragaza imbaraga nyinshi zo gushaka igitego cya kabiri.

Umutroza w'ikipe y'igihugu Mashami Vincent yakoze impinduka, asohora mu kibuga Kalisa Rachid yinjiza Twizeyimana, mu gihe Savio yasimbuwe na Sugira Ernest.

Ku munota wa 58 Togo yabonye igitego cya kabiri cyatasinzwe na Bilali Akoro ku burangare bwa ba myugariro b'Amavubi.

Nyuma y'iminota ibiri gusa Jacques Tuyisenge yishyuye igitego ku munota wa 60 ku mupira waturutse kwa Ombolenga Fitina.

Akinjira mu kibuga ku munota wa 66 Sugira Ernest Ernest yacenze ba myugariro babiri ba Togo arekura ishoti mu izamu atsinda igitego cya gatatu cy'Amavubi.

Ikipe y'igihugu ya Togo yakomeje kotsa igitutu izamu ry'u Rwanda ariko abakinnyi b'u Rwanda bakomeza kwirwanaho no kugerageza gushaka uburyo bwo gutsinda igitego cya kane.

Iminota 90 y'umukino yarangiye u Rwanda rubonye intsinzi imbere ya Togo, ihise ifasha Amavubi gukatisha itike ya 1/4 aho itegereje kumenya ikipe izaba iyambere mu itsinda rya D bazahura mu cyiciro gikurikiyeho.

Kapiteni Jacques Tuyisenge niwe wabaye umukinnyi w'umukino, nyuma yo gutsinda igitego ndetse akanigaragaza mu minota 90.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda, Maroc yanyagiye Uganda 5-2, ihita izamukana n'u Rwanda muri 1/4.

Rwanda XI: Olivier Kwizera (GK), Thierry Manzi, Ange Mutsinzi, Fitina Ombalenga, Emmanuel Imanishimwe, Olivier ‘Seif’ Niyonzima, Rachid Kalisa, Savio Dominique Nshuti, Muhadjiri Hakizimana, Byiringiro Lague na Jacques Tuyisenge

Amavubi yatsinze Togo 3-2 abona itike ya 1/4 muri CHAN 2020

Amavubi yakomeje muri 1/4 cya CHAN 2020

Amavubi yakoze ibyo yasabwaga imbere ya Togo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND