Social Mula atangaje ibi nyuma y'aho ahuriye mu ndirimbo imwe na Bruce Melodie yitwa “Iyo Byanze” yagizwemo uruhare rukomeye na Zizou Al Pacino wabahurije hamwe, ariko Bruce Melodie akaba atarigeze yamamaza iyi ndirimbo nk’uko asanzwe abikora ku ndirimbo ze n'izindi akorana n'abandi bahanzi.
N'ubwo umwaka wa 2020 utagenze neza ku muziki wa Social Mula na cyane ko nta ndirimbo uyu muhanzi yakoze ngo zigere kure cyane nka mbere, umwaka wa 2021, awutangiranye imbaraga dore ko amaze kugaragara mu ndirimbo 2 ziri gukundwa cyane, aho twavugamo 'Iyo Byanze' Ft Bruce Melodie, imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi
52, ndetse akaba yaragaragaye mu ndirimbo “Ndabazi” imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 32
ku rukuta rwa Youtube.
Mu kiganiro ‘Sunday Choice Live’ gica ku “ISIBO TV”, Social Mula na Marina nk'abatumirwa mu kiganiro giheruka babajijwe ibyerekeye muzika yabo muri ibi bihe. Ku kibazo cyerekeye ku ndirimbo yakoranye
na Bruce Melodie, Social Mula yavuze ko atari nshya ahubwo imaze imyaka ibiri
yarakozwe. Ku bijyanye no kuyikorera amashusho yavuze ko atabizi bizagenwa na
Zizou Al Pacino.
Bruce Melodie uyobora Isibo TV
Ku bijyanye n’uburyo Bruce Melodie atashyizemo umwete cyane mu kwamamaza indirimbo bakoranye yewe ngo abe yanagerageza kuyisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyamba, Social ngo abibona nk’ubwiyemezi bukomeye. Yagize ati: “Kuva uriya muniga bamwitirira Televiziyo yitwa ’Isibo’, yahise yumva ari uwa danje, yanga kumva ko ibintu yakoze abishaka byabaye impfabusa, gusa njye nta mwanya nabihaye”.
Umwuka mubi uvugwa hagati ya Social Mula na Bruce Melodie, amakuru avuga ko watangiye nyuma y’amarushanwa ya Salax Awards yaberaga muri Serena
Hotel, kuri iki kibazo aho kigeze Social Mula yagize ati “Niwe ufite ibibazo”.
Yabajijwe niba yaragerageje kumwegera ngo babe bakemura ibibazo bafitanye, aha
Social Mula yasubije agira ati ”Umva ntiwongere kumbaza uwo musore”. Ntibyadukundiye kuvugana na Bruce Melodie ku kibazo afitanye na Social Mula.
TANGA IGITECYEREZO