RFL
Kigali

Jules Sentore yunamiye Nyina mu ndirimbo nshya icyeza ababyeyi b’abagore-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/01/2021 8:38
0


Umuhanzi Jules Sentore waragijwe injyana gakondo y’umuryango, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Mama’, yagaragajemo Nyina Umutako Fanny witabye Imana mu rwego rwo kumushimira ubutwari n’urugero rwiza yamutoje yubakiyeho intambwe ze.



‘Mama’ ni imwe mu ndirimbo zari zimaze igihe zitegerejwe na benshi. Yasohotse mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021, ifite iminota 04 n’amasegonda 41’ iherekejwe n’ibitekerezo bisatira 50 by’abantu bashima Jules Sentore wakoze indirimbo ibafashije kongera gutekereza ku babyeyi babo bitabye Imana no guharanira kubahesha ishema.

Byiringiro Moise ati “Ndagukunda wowe utaragize amahirwe yo kubana na Mama wawe kuva mu buto bwawe. Komera.”

Ni mu gihe Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yashimye Jules Sentore ku bw’indirimbo nziza, ati “Urakoze cyane Ntore Sentore, n’aha uratoje.”

Mu minota ya mbere y’iyi ndirimbo, Jules Sentore agaragaza ifoto ari kumwe na Nyina Umutako Fanny witabye Imana. Iyi ndirimbo irimo amafoto y’abantu batandukanye bazwi barimo kumwe n’ababyeyi babo, aya Jules Sentore n’abo mu muryango we n’abandi.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MAMA' Y'UMUHANZI JULES SENTORE

Tariki 14 Werurwe 2018, ni bwo umubyeyi wa Jules yitabye Imana azize indwara ya kanseri. Umutako Fanny wari uzwi ku kazina ka ‘Buce’ ni umwe mu bana ba Sentore Athanase, ni we ugwa mu ntege Masamba Intore.

Uyu muhanzi aririmba agaragaza ubutwari n’urukundo by’umubyeyi w’umugore. Akavuga ko ari umushumba mwiza utaragirira ibihembo akaba impamyabigwi, akamutura Imana.

Hari nkaho aririmba agira ati “Undinda ishavu, undinda amarira, undinda kwigunga. Umbera ubuzima, umbera ibyishimo ntakunganya iki. Wambaye hafi untoza ubutwari, wanze ko ngira umugayo, untoza kuba umugabo.”

Jules Sentore yaherukaga kuririmba mu bitaramo bya ‘My Talent’ no gusohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘Intago’ yabanjirijwe n’iyitwa ‘Ni Rwogere’ yakoranye na Yvan Buravan.

Umuririmbyi mu njyana Gakondo Jules Sentore yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Mama"


Uyu muhanzi asohoye indirimbo nshya mu gihe ari gusoza Album nshya ebyiri.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MAMA' YA JULES SENTORE

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND