RFL
Kigali

Trey Songz yatawe muri yombi azira kurwana n’umupolisi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/01/2021 18:16
0


Tremaine Aldon Neverson wamenyekanye ku izina rya Trey Songz ni umuhanzi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamamaye mu njyana ya R&B. Kugeza ubu yatawe muri yombi nyuma y'uko yari amaze kurwana n’umwe mu bashinzwe umutekano.



Trey Songz wamamaye mu mwaka wa 2005 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise I Gotta Make It, uyu muhanzi kandi by'akarusho yigaruriye imitima y’abakunda umuziki abicishije mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo iyitwa Can’t Help but Wait, Heart Attack, Simply Amzing ndetse na Slow Motion. 

Ku munsi w’ejo ku mugoroba ni bwo uyu muhanzi yari yitabiriye umukino w’umupira w’amaguru uzwi nka American Football wahuzaga ikipe ya Kansas City Chiefs na Buffalo Bills. Muri uyu mukino ni bwo umupolisi yaje yegera Trey Songz n'abo bari kumwe arimo ababwira ko hari amabwiriza barenzeho. 

 Uyu muhanzi ubwo yari arimo avugana na polisi harimo ibyo batumvikanyeho maze batangira gutongana ari nabyo byavuyemo kurwana. Abari aho bagerageje kubakiza gusa Trey Songz yinangiye akomeza kurwana n’umupolisi. 


Nk'uko Fox News yabitangaje yavuze ko Trey Songz akimara kurwana n’umupolisi ari bwo yahise atabwa muri yombi, guhera mu ijoro uyu muhanzi ari mu maboko y’abashinzwe umutekano. Mu minota micye ishize ni bwo TMZ yagaragaje amashusho ya Trey Songz ubwo yari ari kurwana n’umupolisi mu ijoro ryakeye kuri stade yitwa Arrowhead Stadium.

Uyu muhanzi si ubwa mbere yafungwa dore ko no mu kwezi kwa 8 k’umwaka ushize yatawe muri yombi azira gutwara yasinze. Mu kwezi gushize nabwo Trey Songz yafunzwe azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ubwo yajyaga kuririmba mu kabyiniro karimo abantu barenga ibihumbi 500. Icyo gihe bikaba byarabereye mu kabyiniro kitwa Ohio Night Club. 

Src:www.FoxNews.com,www.TMZ.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND