Manzi & Eunice komeje kwerekwa urukundo mu ndirimbo bari kuririmbana muri iyi minsi, batangarije abakunzi babo n'abandi bose bakunda umuziki ko iyi ndirimbo yabo nshya bayituye buri wese ushaka kuyoborwa n'Imana mu gihe cy'ibibazo. Batanze ubutumwa bw'ihumure bubwira abantu bose ko muri iki gihe Isi irimo kunyura muri byinshi bigoye, Imana ikiri iyo kwiringirwa ndetse ikaba n'ubwugamo bw'abayihungiyeho. Basabye abantu bose gusabirana mu masengesho.
Manzi Nelson uririmba muri Ambassadors of Christ ari kugaragara aririmbana n'umugore we Eunice Irakiza uririmba muri korali Epee du salut muri ibi bihe by'icyorezo cya Covid-19 aho ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi bitemewe mu kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo. Hari n'indirimbo aba bombi bakoranye na mushiki wa Manzi ari we Sarah Sanyu Uwera nawe ubarizwa muri Ambassadors of Christ.
Manzi hamwe n'umugore we Eunice bashyize hanze indirimbo 'Ubwugamo'