RFL
Kigali

Bobi Wine akomeje guhangayikishwa na muramu we Dj David Lule waburiwe irengero

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/01/2021 8:57
0


Umuhanzi umaze kuba n’umunyapolitiki Bobi Wine wo muri Uganda akomeje guhangayika bikomeye nyuma y'uko muramu we yaburiwe irengero kuva ku itariki 12 z'uku kwezi kugeza ubu ataraboneka.



Muramu wa Bobi Wine waburiwe irengero ni umu Dj uzwi ku izina rya Dj David Lule Bwanika cyangwa Selector Davie. Uyu musore akaba ari umwe mu bafashaga Bobi Wine mu bikorwa byo kwiyamamaza ubwo uyu muhanzi yari ari kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda.

Kuri uyu wa Gatandatu ushize ni bwo umukuru w’ishyaka Bobi Wine abarizwamo ryitwa Unity Platform (NUP) yatangaje ko muramu wa Bobi Wine yaburiwe irengero ku itariki 12 nyuma y'uko abashinzwe umutekano bari bamuteye mu rugo rwe i Magere ho mu gace kitwa Wakuso District. Kuva icyo gihe abashinzwe umutekano bamusanga iwe Dj David yahise aburirwa irengero.

Mu magambo maremare avanze no gutabariza Dj David Bobi Wine yanditse ku rukuta rwa Facebook ye yagize ati ”Dj David waburiwe irengero yari umwe mu bantu bakundaga kuvuga ibitagenda neza mu gihugu, yadufashaga mu bijyane no gucuranga ubwo nabaga ndi kwiyamamaza. Urugo rwe rwatewe n’abashinzwe umutekano mu ijoro ryo kuwe 12 baramukubita ndetse bahita bamujyana mu modoka yabo, hashize ibyumweru 2 bamutwaye gusa ntituzi aho bamujyanye”.

Bobi Wine yakomeje agira ati ”Twakoze ibishoboka byose tumushaka gusa ntituzi aho ari, mfite ubwoba ko abashinzwe umutekano bamujyanye ahantu habi bakaba bari kumukorera iyica rubozo. Dj David ni musaza w’umugore wanjye, ndasaba Imana ikomeze kumurinda aho ari hose azatahe mu rugo amahoro".

Uyu muhanzi Bobi Wine yanasobanuye ko uyu Dj David atavukana n’umugore we Barbara mu nda ahubwo ko umuryango we wafashe Dj David ubwo yari afite imyaka 9 bakamurera nk’umwana wabo bibyariye. Dj David hamwe na Barbara bakaba barakuranye ndetse bakaba ari inshuti magara.

Nk'uko Bobi Wine yabitangaje yavuze ko Dj Davis waburiwe irengero ariwe wamufashije gutereta mushiki we Barbara, ndetse Bobi Wine akaba afata uyu musore nk’umuntu w’agaciro gakomeye wagiye umufasha muri byinshi birimo nko gutereta umugore we Barbara.

Bobi Wine yasoje ubutumwa bwe asaba abafana be kumufasha gusengera muramu we Dj David waburiwe irengero. Yanahaye ihumure abakunzi be ababwira gukomera kuko ngo iteka habanza kuba umwijima mbere y'uko haza umucyo.

Src:www.standardmedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND