RFL
Kigali

Rubavu: Ismael yashyize hanze indirimbo nshya 'Niwe gusa' yandikiye mu Bushinwa ubwo Covid-19 yadukaga-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/01/2021 16:50
0


Bimenyimana Ismael, utuye mu karere ka Rubavu, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Niwe gusa' yandikiye mu Bushinwa ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kigeza muri iki gihugu. Ni indirimbo ije ikorera mu ngata iya yatangiriyeho yitwa 'Yanyishyuriye' iri mu gitabo cyo Gushimisha Imana (88), ivuga gucungurwa na Yesu Kristo.



Bimenyimana Ismael ni amaraso mashya mu muziki wa Gospel, akaba asengera muri ADEPR. Afite imyaka 26 y'amavuko, akaba umunyeshuri muri Kaminuza yo mu gihugu cy'u Bushinwa. Yatangiriye umuziki muri korali y'abana bato aho yari umuyobozi w'indirimbo ariko icyo gihe yari afite icyifuzo cyo kuzakorera Imana mu buryo bwo kuyiramya no kuyihimbaza, avuga n'ubutumwa muri rusange mu ndirimbo.


Umuramyi Ismael yashyize hanze indirimbo yise 'Niwe gusa'

Mu kiganiro na InyaRwanda.com ubwo yatugezagaho indirimbo nshya 'Niwe gusa' yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo yadutangarije igihe yayandikiye n'ibihe yari arimo. Ati "Iyi ndirimbo nayanditse ndi ku ishuri mu gihugu cy'u Bushinwa, igihe icyorezo cya coronavirus cyari kigezeyo".

"Ibi bihe byari bigoye, ikigo cyahise cyanzura y'uko nta munyeshuru ugomba gusohoka aho aba (hostel) byaje bidutunguye, abanyeshuri batangira kugira ubwoba, umuntu agatinya guhura na mugenzi we, byari ibihe bitoroshye aho kubona ibyo kurya byari bigoye. Muri bi bihe nafashe umwanya ndasenga negera Imana maze gusenga nandika iyi ndirimbo ivuga ngo 'Niwe gusa nta wundi wagira icyo akora'.


Ismael yunzemo ati "Ubutumwa nifuzaga guha isi yose, buri muntu wese akwiriye gusenga kandi akizera Imana ko hari icyo yakora, abantu nibaheranwe n'ubwoba n'agahinda ahubwo barusheho kwegera Imana bayubaha banayizera. 

Mariko 11: 22-24 'Yesu arabasubiza ati “Mwizere Imana. Ndababwira ukuri y'uko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye y'uko icyo avuze gikorwa, yakibona. Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere y'uko mubihawe, kandi muzabibona".

Yavuze ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ye nshya, yasanze hari benshi bwafasha muri ibi bihe isi yibasiwe na Coronavirus. Ati "Cyane Cyane muri bi bihe by'iki cyorezo, icyo nabwira abantu, barusheho gukomeza kwizera Yesu kuko ari we gusa wagira icyo akora". Asobanura ibindi bikorwa afite mu minsi iri imbere, yagize ati "Gahunda mfite cyane cyane uyu mwaka ni ugukomeza kuramya Imana nyihimbaza kandi ndushaho gukomeza gukora indirimbo nshya uko nzakomezwa gushobozwa na Yesu".

REBA HANO 'NI WE GUSA' INDIRIMBO NSHYA YA ISMAEL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND