RFL
Kigali

Ababyinnyi barushinze! Injira mu rukundo rwatsinze ibigeragezo rwa Mutijima na Icakanzu-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/01/2021 15:10
1


"Uyu ni umunsi mwiza w’abavandimwe bacu, bifuje kurushinga. Tubasabire umugisha. Data mwiza wo mu Ijuru nk’uko cyera washyingiye Adamu na Eva ngwino uyobore ubu bukwe. Ha umugisha aba bombi n’amahoro adashira. Bazabyare, bazaheke bayobowe n’umwuka wawe.”



‘Ubukwe bwiza’ ni imwe mu ndirimbo za Niyomugabo Philemon, umunyamuziki wubatse amateka akomeye mu Rwanda udashobora gusiba kumva mu bukwe ubwo ari bwo bwose. Yumvikanisha gusabira umugisha urugo rushya no kuba mu biganza by’Imana iteka n’iteka.

Iyi ndirimbo imaze igihe kinini yumvikana mu birori bihuza inshuti, abavandimwe n’imiryango. Icurangwa igihe umusore n’umukobwa biyemeje kurushinga bakiyemeza guhuza mu migambi no kubaho kwabo kw’igihe baba basigaje ku Isi.

Biyemeza kurushinga baranyuze mu nzira idaharuye nk’uko benshi babivuga. Mu rugendo, bahura n’ibigeragezo ab’imitima ikomeye bakabitsinda abandi bakabivamo; hari abashyigikirwa n’imiryango abandi bakabwirwa ko batajyanye baba badafite gahunda ihamye, bagatandukana.

Uzi inshuti zawe zarushinze zimaze umwaka umwe zikundana, abandi barushinze bamaze imyaka irenze 5 kuzamura. Nanjye nzi abarushinze bamaze imyaka irenga 10 bazirinye, ubushuti no guhurira mu itorero babyina buvamo urukundo rwahuye n’ibigeragezo ariko barabitsinda.

Tariki 16 Mutarama 2021, Mutijima Emmanuel Mureganshuro [Mangouste] na Icakanzu Contente Francoise basezeranye imbere y’Imana biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore. Ni nyuma y’indi mihango irimo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’amategeko.

Ni ababyinnyi bakomeye barushinze: Icakanzu yize amashuri abanza i Rwamagana kuri Espoir, ayisumbuye ayiga kuri St Aloys akomereza muri Groupe Officielle de Butare (Indatwa n’Inkesha). Kaminuza yiga muri UNILAK.

Uyu mukobwa yatangiye kubyina mu itorero ‘Umucyo’ (ntirigikora) abyina no mu itorero ‘Garukurebe’ ry’i Rwamagana. Yatoje Itorero ‘Urugangazi’ atoza ibigo by’amashuri bitandukanye harimo ayisumbuye ndetse na Kaminuza.

Yafashije amatorero atandukanye mu gutegura ibitaramo babaga bafite. Anatoza itorero ‘Inyamibwa’ za AERG, ubu ni umubyinnyi mu itorero ‘Inganzo Ngari’ akaba n’umubyinnyi mu Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza. Ashyize imbere gutoza umuco abakibyiruka n’ababyeyi.

Mutijima Emmanuel [Mangouste] yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yize amashuri abanza, ayisumbuye akomereza i Rubavu harimo na Seminaire yo ku Nyundo. Yahavuye akomereza kuri Ecole Science de Byimana. Yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Uyu musore yatoje mu itorero rya Kaminuza ‘Indangamuco’, ‘Inyamibwa’ za AERG, ‘Imanzi’, ‘Urugangazi n’ahandi. Hagati aho ariko yagiye agaragara mu Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ no mu yandi matorero akomeye yagiye atangamo umusanzu. Yatoje ibigo byinshi mu gihugu, yaba amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza.

Izina ‘Mangouste’ mu marushanwa y’imbyino ryari ikimenyabose kandi aho ryaserukaga hose batahanaga intsinzi kubera imitegurire ye yihariye.

Icakanzu na Mutijima barushinze nyuma y’imyaka isatira 10 baziranye. Iyo babara inkuru y’urukundo rwabo baribukiranya.

INYARWANDA yabasuye mu rugo rushya ruherereye mu mujyi wa Kigali munsi ya Classic Hotel igirana nabo ikiganiro kirambuye!

Icakanzu yavuze ko kimwe bintu byanyuze umutima we mu myaka yose amaze ku isi ari ugushinga urugo n’umusore bamenyekanye kuva mu mwaka wa 2008. Avuga ko ari “uburyohe gusa” ari gucamo kandi anezerewe.

Mangouste nawe avuga ko yakozwe ku mutima no guhamya isezerano n’inshuti ye akaba n’umukunzi we w’igihe kirekire banyuranye mu bigeragezo ariko bagafatanya kubitsinda.

Inkuru y’ukuntu bombi bahuye ari ababyinnyi, umwe akishimira undi

Mangouste yakuze ari umusore uzi kubyina bigatangarirwa na benshi byatumye abona akazi ko gutoza kubyina imbyino gakondo mu bigo bitandukanye byo mu karere ka Huye n’ahandi. Yabanje gutoza abana bo mu Mujyi wa Goma muri Congo aho yabonaga amafaranga yamufashaga kubaho akiri ku ntebe y’ishuri.

N'ubwo yari umutoza ariko yagiye ashyira imbere kumenya ibintu bishya mu mbyino akigira ku mico y’ahandi ariko ntave mu ruziga “rw’imbyino gakondo.”

Igihe cyaje kugera hatangira gutegurwa amarushanwa y’ababyinnyi gakondo mu mashuri yisumbuye. Ubwo bari bageze muri ishuri rya St Aloys we n’abo bari bari kumwe barabutswe umukobwa muto w’urubavu ruto [Icakanzu] ubyina akarangaza benshi.

Icakanzu ati “Twahuye mu 2009 mu marushanwa yahuzaga ibigo yari ngaruka mwaka. Aramfana koko biramurenga aza no mu banyakaga ‘arthograph’ [Araseka] azanye na groupe y’abandi itari nto. 2011 turongera kubyutsa kuvugana.”

Igihe cyarageze Mangouste aza kubona ikiraka cyo gutangira gutoza abanyeshuri biga muri Groupe Officielle de Butare.

Mu gihe cyo kwitabira amarushanwa yatekereje kwifashisha Icakanzu akamuvana kuri St Aloys akaza kwiga muri Groupe Officielle de Butare, ariko uyu mukobwa ashyiraho imbogamizi zatumye atabasha kumugeraho ngo batangire kuvugana.

Icakanzu aho yigaga muri St Aloys yari nimero ya mbere mu babyinnyi. Ndetse Se yari umukozi muri iki kigo ku buryo byasabaga imbaraga nyinshi Mangouste ngo amukure muri iki kigo.

Ikirenze kuri ibi, uyu mukobwa yigaga atishyura ishuri kubera ko yari umubyinnyi. Groupe Officielle nabo bamushakaga kugira ngo azafatanye n’abandi gutwara ibikombe kandi nabo bamwemereraga kwigira ubuntu.

Mu 2009 ubwo Mangouste yatozaga muri Officielle de Butare nibwo yitabye telefoni ya Icakanzu amubwira ko noneho yemeye kujya kwiga muri icyo kigo. Aha niho Mangouste avugira ko “amata yari abyaye amavuta kuri we” kuko yari amaze igihe ashaka kwiyegereza uyu mukobwa wari waramutwaye uruhu n’uruhande.

Mangoutse ati “Icakanzu yari muto kuri njye, ariko imitekerereze yari ikenewe’.

Ubuhanga bwo kubyina Icakanzu abukomora mu muryango yakuriyemo. No kuba Se yarahoraga akoresha amarushanwa yo kubyina mu muryango we. Avuga ko yakuranye ishyaka ryo kumenya kubyina no guharanira kwegukana ibihembo Se yabaga yashyizeho.

Gusa avuga ko yakuze akunda indirimbo za Chameleone ku buryo ibyo kubyina Kinyarwanda yumvaga atari inzozi ze.

Mangouste avuga ko Icakanzu akimara kwinjira muri Groupe Officielle de Butare yahise atangira guhanga ibintu bishya byo kubyina kugira ngo ikigo kizatware neza mu marushanwa.

Ati “Rero mu kuza kwe ikintu cya mbere cyari gikenewe kwari ukugira ngo tumubyaze umusaruro mu itsinda. Ubwo rero mu byo nakoze cyane ni ukugerageza gukoresha impano ye ariko dufasha abandi.”

Mangouste ni umubyinnyi w’umuhanga wihariye mu guhimba imbyino ze. Azi gufata no kwitegereza neza imbyino yose ya buri gihugu. Muri we avuga ko yakuze akunda kubyina, byanatumye atagira imbibi muri we kuko yaharaniye kumenya byinshi ariko agerageza kuguma mu ruziga rw’imbyino gakondo.

Icakanzu akimara gutangira kwiga muri iki kigo ni nabwo Mangouste yatangiye urugendo rwo kumutereta ariko uyu mukobwa akajya abyirengagiza bitewe na gahunda yari yarihaye y’uko azakunda n’umusore bazarushinga gusa.

Mu 2012 yiga mu mwaka wa kane w’amashuri ni bwo Mangouste yatangiye kumugaragariza ibimenyetso by’uko amukunda. Ariko undi agakomeza kwihagararaho ahanini binatewe n’ibyo abantu bavugaga kuri uyu musore birimo gukundwa n’inkumi z’ikimero.

Icakanzu avuga ko muri we atiyumvishaga ko yakundana n’uyu musore bavugagaho gukundwa n’abakobwa benshi n’ibindi byatumaga muri we atera intambwe isubira inyuma aho kujya imbere.

Yatumije Mangouste amubwira ko ibyo amusaba bitakunda, anamuha ibimenyetso ashingiraho. Muri uwo mugoroba, Mangouste wigaga muri Kaminuza yasohotse hanze y’ikigo cya Groupe Officielle de Butare yihata umutobe agarutse abwira amagambo akomeye Icakanzu yatumye uyu mukobwa ayatekerezaho kabiri.

Mangoutse yabwiye Icakanzu ati “Nk’ubu ubyutse mu gitondo ukabona musaza wawe ari we njyewe bamuvuga ko yiba, yica, ni umuhehesi, ni umujura abomora [kumenza, gutobora] amazu. Mu by’ukuri nkawe muzima batabivugaho ufite amateka meza, uyu musaza wanyu mwamuca mukamujugunya cyangwa mwamwiyegereza mukamwerera imbuto.”

Uyu mukobwa avuga ko akimara kubazwa iki kibazo yacitse intege muri we yumva ko ibyo Mangouste amubwiye ari ukuri. Ni mu gihe inshuti za Mangouste zamubazaga impamvu yiziritse kuri Icakanzu kandi hari abakobwa benshi baziranyi atoza, akababwira ko hari ibanga Icakanzu yisangije atabonye ku bandi.

Icakanzu yavuze ko bitewe n’ibikorwa bya buri munsi Mangouste yamukoreraga ‘igihe cyageze yisanga yamaze kumukunda’. Mangouste nawe yaharaniye gukomeza kumwereka ko ari we musore yasengeye igihe kinini asaba Imana.

Mangouste yabwiye INYARWANDA ko n'ubwo yahuraga n’abakobwa benshi ‘beza’ ariko yasanze Icakanzu ‘ari umuntu ushobora kwihanganira ubuzima arimo. Yavuze ko Icankanzu ari umuntu ugira ishyaka kandi witangira ‘abandi’. Iyi ngo ni ingingo izwi na benshi bagiye bahura n’uyu mukobwa mu bihe bitandukanye.

Ati “Nabonye ari umuntu ushobora kwihanganira ubuzima arimo bitewe n’uko nari maze kumumenya n’ibyo tuganira. Mbona ari umuntu ushobora kurwana ishyaka, icyo n’ikintu no mu matorero bamuziho.”

“Ni umuntu ushobora kwemera ikintu cyawe akakigira icye, akakirwanamo akagishyiramo imbaraga zose. Kandi mu by’ukuri nta gihembo mwaganiriyeho. Ibyo byose rero byagendaga binyubaka muri njye,”

Icakanzu nawe ashimangira ko yemeye kurushinga na Mangouste kubera ko uko iminsi yahitaga yabonaga impamvu irenze imwe yo kubana akaramata n’uyu musore ugiye kumara imyaka itatu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho bazatura.


Bahuye n’ibigeragezo ariko babitwaramo gitwari:

Icakanzu yavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye yumva ibitari byiza ku mukunzi we byavaga mu nshuti ze n’ahandi ariko agakomeza umutima. Ariko ko mu 2017, urukundo rwabo rwaje kidobya, aho yanasabye uyu musore ko batandukana. 

Yavuze ko we na Mangouste banyuze mu rugamba rukomeye ariko Imana ibafasha kurutsinda. Hari nk’igihe ngo bamaze igihe batavugana, umukobwa yarafunze inzira zose zamuhuzaga na Mangouste ‘ariko iyo Imana itararekure ntiwarekura’.

Ngo bongeye kuvugana basubukura urugendo rw’urukundo. Mangouste avuga ko mu gutsinda ibigeragezo bagiye bahura nabyo mu rukundo harimo no kuba umunyakuri ku mukunzi we, kugira ngo ibyo yumva ntakabihe agaciro kanini.

Icakanzu ati “Ni umugabo mwiza udatinya kuvuga amafuti ye [Mangouste]…Ni we ku giti cye wambwiraga ngo dashaka kugusaba imbabazi…

“Rimwe na rimwe akabimbwira nta nabizi nkakuramo amakuru menshi. Icyo kintu rero cyo kumbwira ibye nakibonagamo nk’umuntu ushaka kubohoka. Nk’umuntu ushaka kugira inzira runaka ajyamo, agira iyo avamo n’iyo ajyamo. Icyo gihe rero numvaga mbikunze.”

Icakanzu avuga ko ibi byatumaga muri we arushaho kwita kuri uyu musore, abantu bakamubwira byinshi ariko agakomeza kwiyumvamo urukundo rwitamuruye.

Icakanzu yatangaje ko ari ‘uburyohe’, ni nyuma yo kurushinga n’umusore yeretse Imana igihe kininiMutijima uzwi nka Mangouste yavuze ko anezerewe, ni nyuma yo kurushinga n’inshuti akaba n’umukunzi

Mutijima yavuze ko we n’umukunzi we bazatura muri Amerika, ariko ko amasaziro yabo ari mu Rwanda

Icakanzu na Mutijima ni ababyinnyi b’ikirenga banyuze mu matorero atandukanye, banatoza ibigo bitandukanye

Aba bombi barushinze nyuma y’imyaka irenga 10 y'urukundo rukomeye

Urugo rwabo baruragije Imana kuva ku munsi wa mbere buri umwe abwira undi ko yamukunze

Mutijima na Icakanzu bagiriye inama abakundana, ko bakwiye gusengera urukundo rwabo no kwirinda amabwire

Icakanzu na Mutijima basezeranye imbere y'amategeko ku wa 08 Kanama 2019. Gusaba no gukwa byabaye ku wa 08 Mutarama 2021, basezerana imbere y'Imana tariki 16 Mutarama 2021

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA ICAKANZU NA MUTIJIMA

VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean Paul3 years ago
    Nishimiye urugo rwanyu. Duherukana cyera cyane i butare ariko nshimishijwe nintambwe mwateye. Mufite amateka meza y'urukundo uzafate neza uwo mubyeyi w'abana bawe. Mbasabiye imigisha.





Inyarwanda BACKGROUND