Umuhanzi ,JeanTheHustla umwe mu bari kwerekana imbaraga mu ruhando rwa muzika nyarwanda, usanzwe ukorera muzika ye mu gihugu cya Canada, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Kurukuta”, imwe mu ndirimbo zasohokanye amashusho meza cyane.
Jean The Hustla ni umwe mu bantu bakunda kugaruka ku
ndirimbo zikubiyemo ubutumwa bwo ku
buzima abantu baba babayemo. Abenshi bamwibukira ku ndirimbo ye yitwa ‘Amahanga’
aho aba abwira abantu kureka gutekereza ko amahanga ari meza kurenza kuba mu
gihugu cy’ivuko.
Mu minsi ishize kandi yari yihurije hamwe n’ahanzi
batandukanye harimo Nigeria, Comeroon, n’ahandi bakora indirimbo bise ‘I can’t Breath’, mu rwego rwo kwerekana
ko bari mu bahanzi babajwe n’urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe nabi na
Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Avuga ku ndirimbo “Kurukuta” ariyo afite nshya iri hanze, aganira na InyaRwanda, yavuze ko ari ndirimbo
nziza igaragaraza bimwe mu bibera ku
rukuta. Muri ibi bihe isi yugarijwe na Coronavirus, Jean The Hustla agira inama
abahanzi gukora cyane ntibacike intege, bagaha abakunzi babo ibihangano
byinshi.
Mu byo
yiyemeje uyu mwaka 2021, yavuze ko muzika ari cyo kintu cya mbere akunda cyane
akabivanga n’akandi kazi kamutunze, ibihangano bishya abanyarwanda bakomeze
kubitegereza kandi byinshi nk’uko abishimangira.
TANGA IGITECYEREZO