RFL
Kigali

Safi Mugisha uba muri Kenya yasohoye indirimbo 'Flower' igaragaza uburyo ubuzima buhindagurika nk'ururabo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/01/2021 17:54
0


Umuhanzikazi nyarwanda uba mu gihugu cya Kenya wamamaye cyane muri Alarm Ministries akiba mu Rwanda, ari we Safi Mugisha, arakataje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nk'umuhanzi ku giti cye, aho magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Flower' ivuga uburyo ubuzima buhindagurika nk'ururabo.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uyu mukobwa w'umuhanga cyane mu miririmbire, yabanje gushimira abakunzi be n'abandi bose bakomeje gushyigikira impano ye, ati "Muri make ndabanza gushimira abakunzi banjye uburyo ban-supporting-a n'abanyamakuru bo mu Rwanda n'aba Kenya, cyane cyane inyaRwanda.com"

Yakomeje avuga kuri iyi ndirimbo ye nshya, ati "Iyi ndirimbo nicaye ndeba isi uko  ihindagurika n'abantu ndabireba mbigereranya n'ururabo. Uyu munsi uza ugasanga ururabo ruratoshye rusa neza warutaka muri salon yawe abagusura bose bakarureba uko rusa neza ariko wazahanyura undi munsi ugasanga rwumye utarureba".


Safi Mugisha ati "Uko nabigereranyije n'isi n'abantu, uyu munsi umuntu usanga ari umutunzi cyangwa umukire afite ibintu byose ariko nta buzima bwiza. Urugero afite ibitanda byiza, amazu meza, imodoka n'amafaranga ariko afite uburwayi bwamurembeje adashobora no kuryama ku gitanda kubera ububabare yiryamira ku itapi, afite amafaranga, yaje kwivuza aho ashaka ariko ntawabasha kuvura uburwayi bwe".

Yunzemo ati "Abandi babuze urubyaro kandi ntacyo babuze baranakundana, abandi babyara buri munsi ntibagira n'icyo bagaburira abo bana. Uyu munsi twaba turi kumwe ejo bakaguhamagara uti arapfuye, isi imeze nk'ururabo, ubuzima burahindagurika ugasanga Rubangura yarakennye agenda n'amaguru njye nsigaye mfite aka Jet (Indege ye bwite) kanjye lol".

Mugisha Safi ashyize hanze iyi ndirimbo 'Flower' nyuma y'amezi atanu asohoye indirimbo nshya yise 'Yote Kwisha' yishimiwe cyane dore ko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi11 ku rukuta rwe Youtube. Avuga ko yamaze igihe kinini yita ku muryango we ubwo yari ageze muri Kenya, ariko ubu akaba ari igihe cyo gukora cyane na cyane ko afite itsinda barimo gukorana mu muziki umunsi ku wundi.


REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'FLOWER' YA SAFI MUGISHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND