Kigali

Abakinnyi 11 b'Amavubi bashobora kubanza mu kibuga ku mukino wa Maroc

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/01/2021 13:30
0

Nyuma y'imyitozo ya nyuma Amavubi yakoze mbere yo kwesurana n'ikipe y'igihugu ya Maroc mu mukino wa kabiri mu matsinda uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Mutarama 2021, yagaragaje ishusho y'abakinnyi 11 Umutoza Mashami Vincent ashobora ku banza mu kibuga.Nta mpinduka nyinshi zitezwe ku mukino wo kuri uyu munsi ugereranyije n'abakinnyi babanje mu kibuga ku mukino Amavubi yanganyije na Uganda 0-0 .

Byitezwe ko rutahizamu Sugira Ernest utarakinnye umukino wa Uganda, uyu munsi aza gutangira mu kibuga ashaka ibitego. Ubwo bivuze ko Iradukunda Jean Bertrand wari watangiye mu kibuga ku mukino uheruka ahita ajya hanze, Jacques Tuyisenge na Savio Nshuti bagakina ku mpande, Mudjiri agakina inyuma ya Sugira Ernest.

Hagati mu kibuga harakina Kalisa Rachid na Niyonsima Olivier Seif, bakinanye neza ku mukino wa Ugansda.

Mu Bwugarizi, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange batigeze bagaragaza amakosa menshi ku mukino uheruka, mu gihe ku mpande, Ombolenga Fitina i buryo, na Imanishimwe Emmanuel i bumoso bigaragaje cyane ku mukino wa Uganda.

Mu izamu nk'ibisanzwe harakina Kwizera Olivier umaze kubaka icyizere mu Banyarwanda.

Rwanda XI: Olivier Kwizera (GK), Thierry Manzi, Ange Mutsinzi, Fitina Ombalenga, Emmanuel Imanishimwe, Olivier ‘Seif’ Niyonzima, Rachid Kalisa, Savio Dominique Nshuti, Muhadjiri Hakizimana, Ernest Sugira na Jacques Tuyisenge.

Mu mikino itatu iheruka guhuza ibi bihugu, nta mukino n'umwe u Rwanda rwigeze rutsindamo kuko rwanganyije umwe rutsindwa ibiri.

Maroc yegukanye igikombe cya CHAN 2018, niyo iyoboye itsinda rya C n'amanota atatu, nyuma yo gutsinda umukino wa Togo 1-0, u Rwanda na Uganda bagakurikira n'inota rimwe nyuma yo kunganya umukino ubanza, mu gihe Togo iri ku mwanya wa nyuma.

Umukino w'u Rwanda na Maroc uteganyijwe saa kumi n'ebyiri ku isaha ya Kigali, ukaza kubera i Douala kuri Stade de Reunification.

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga ku mukino wa Maroc

Umukino uheruka Amavubi yanganyije na Uganda 0-0

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND