RFL
Kigali

17 bapfuye bwa mbere hahita hajyaho 'Guma mu rugo' ikakaye: Uyu munsi mu mateka y'u Bushinwa bwatangiriyemo Covid-19

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/01/2021 11:00
0


Kugeza uyu munsi abantu batuye isi baracyahanganye n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje gutwara ubuzima bwa benshi, mu gihe inzobere mu by’ubuvuzi ziri gukora ibishoboka byose ngo zibone umuti wavura iki cyorezo maze uhabwe isi yose. Mu Bushinwa hatangiriye Coronavirus, uyu munsi ntabwo aricyo gihugu gikomerewe.



Ubushinwa bufite amateka akomeye kuri uyu munsi, Tariki 22,23,24, mu buryo imijyi myinshi yagaragayemo icyorezo abantu bakacyandura abandi bagapfa.

Film Crew Documents Life in Wuhan Amid COVID-19 Epidemic | China Film  Insider

Wuhan nta muntu wacaracaraga

Ku ya 23 Mutarama 2020, Guverinoma nkuru y’u Bushinwa yashyizeho ifungwa rya Wuhan no mu yindi mijyi ya Hubei mu rwego rwo gushyira mu kato abantu birinda icyorezo COVID-19, nyuma Wuhan irafunga mu byo bise “ ” “Wǔhàn fēng chéng” (bisobanuye Wuhan funga). Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), nubwo rivuga ko ritarenze umurongo ngenderwaho waryo, ryashimye iki gikorwa, uvuga iki cyorezo kitigeze kibaho mu buzima bw’abantu mu mateka y’isi.

China to lift travel curbs on Hubei province, including Wuhan, despite new  'imported' cases

Hubei yashyizwe mu kato 

Gufunga i Wuhan byatanze urugero ku ngamba nk'izo mu y’indi mijyi y'u Bushinwa. Mu masaha make nyuma yo gufungwa kwa Wuhan, hashyizweho kandi imbogamizi z’ingendo mu kuzifunga ku mijyi yegeranye ya Huanggang na Ezhou, hafungwa n’indi mijyi, Wenzhou, Zhejiang, yashyizwe mu bikorwa byo gufunga iminsi irindwi aho umuntu umwe kuri buri rugo yemerewe gusohoka rimwe mu minsi ibiri, kandi ibyinshi mu bisohoka mu mihanda byarafunzwe.

Ku ya 22 Mutarama, icyorezo cya coronavirus cyari kimaze gukwirakwira mu mijyi n’intara zikomeye zo mu Bushinwa, aho abantu 571 bemejwe ko banduye iki cyorezo,hagapfa   abantu 17. Nyuma bisatira  no mu tundi turere  nka Hong Kong, Macau, Tayiwani, Tayilande, Ubuyapani, Koreya y'Epfo, na Amerika.

France announces 1st death in Europe of virus patient - Times of India

Nk’uko byatangajwe na Li Lanjuan, umwarimu mu ishuri ry’ubuvuzi rya kaminuza ya Zhejiang akaba n'umwe mu bagize itsinda ry’impuguke zo mu rwego rwo hejuru zahamagajwe na komisiyo y’igihugu y’ubuzima, ngo yari yasabye ko Wuhan yafungwa inshuro nyinshi hagati ya 19 Mutarama na 22 Mutarama 2020 nk’uburyo bwa nyuma bwo kwirinda icyorezo.

Ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo ku ya 23 Mutarama, abayobozi basohoye itangazo rimenyesha abaturage ba Wuhan ko guhera saa kumi za mu gitondo, ubwikorezi rusange, harimo bisi, gari ya moshi, indege, na serivisi z’ubwato bizahagarikwa. Ikibuga cy'indege cya Wuhan, gari ya moshi ya Wuhan, na Metro ya Wuhan byose byari bifunze. Abatuye Wuhan na bo ntibari bemerewe kuva mu mujyi batabiherewe uruhushya n'abayobozi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND