RFL
Kigali

Marina yumvikana afitiye ubwoba Queen Cha na Kate bwo kumutwara Social Mula mu ndirimbo ‘’Ndabazi’’-YUMVE

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:20/01/2021 22:15
0


Uwera Ingabire Deborah uzwi nka Marina yahuriye mu ndirimbo na Social Mulla bayita Ndabazi ikaba igaruka ku buranga bw’umukobwa n’ubuhangange bw’umusore.



Gahunzire Aristide umujyanama muri The Mane music ibarizwamo Marina yabwiye Inyarwanda ko iyi ndirimbo yakozwe mu 2019 ariko bakoranye na Social Mulla bitewe n'uko ari umuhanga kandi nta muhanzi n'umwe utakwifuza gukorana na we.  

Kand hano wumve indirimbo ya Marina na Social Mula ku InyaRwanda Music

Yagize ati:’’Umuhanzi muzima ni ufite ibihangano kandi Social Mulla ni umuhanga kandi ni umuhanzi mwiza u Rwanda rufite’’. Ni indirimbo isohotse mu buryo bw’amajwi yanditseho (video lyrics) ariko muri iki cyumweru amashusho ya nyayo azaba ajya hanze.

Marina mu 2020 nta gihembo yigeze yegukana kubera iki?

Buri gihe uwashyizeho ibihembo ariko abo bihabwa usanga nta ruhare babifiteho rimwe na rimwe ari nabyo bikurura impaka. Gahunzire Aristide avuga ko Marina ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda mu bahanzikazi ku buryo nta we ubitindaho iyo hagize uhabwa igihembo kuko kiba gifite uwo kigenewe. 

Yagize ati: "Twe ntidukorera ibihembo kuko abafana barabizi ko Marina ari we wa mbere mu Rwanda ariko ibihembo byo ababitanga babiha uwo bashaka kandi ibyo nta kibazo twe nka The Mane tuzakomeza duhe umuziki mwiza abanyarwanda’’. Yongeraho ko ibihembo bimwe muri byo yarabikwiriye ariko muri uyu mwaka Marina agomba gushimangira ko ari umuhanzi wa mbere ubahiga bose.

Indirimbo Ndabazi yakozwe na Knoxbeat ubu wayisanga kuri shene ya You Tube ya The Mane no ku Inyarwandamusic.com. nta gihindutse amashusho yayo araba yagiye hanze mu mpera z’iki cyumweru. 

The Mane ivuga ko nubwo turi muri guma mu rugo itazahwema kubaha ibihangano bishya. Amashusho yarafashwe igisigaye ni uko uwayafashe (video director/editor) abaha ibirangiye bakabona gusohora iyo ndirimbo. Marina yaherukaga kumvikana mu ndirimbo Worokoso nayo aba asaba abantu kutamwinjirira mu buzima ahubwo bakabaho ubuzima bwabo bakareka na we akabaho ubuzima bwe.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND