RFL
Kigali

Ali Kiba yavuye muri Sony Music

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/01/2021 17:44
0


Umuhanzi uri mu bakomeye muri Tanzania, Ali Kiba yatangaje ko yamaze kuva mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika Sony Music Entertainment, ni nyuma y’imyaka itanu yari ayimazemo.



Ku wa 19 Gicurasi 2016, ni bwo Ali Kiba yasinye amasezerano yo gukorana na Sony Music Entertainment. Ni ikigo gikomeye ku Isi gisanzwe gikorana n’abahanzi bihagazeho kibafasha gusohora indirimbo zabo.

Umuhango wo gushyira umukono ku masezerano wabereye mu Mujyi wa Johnnesburg muri Afurika. Watambukaga imbona nkubone umunota ku wundi kuri Televiziyo ya Trace Urban.

Sony Music Entertainment isanzwe ikorana n’abahanzi benshi barimo Davido, Jenifer Lopez, Beyonce, Bruno Mars n’abandi benshi.

Ali Kiba akimara gutangira gukorana na Sony Music yahise aba umuhanzi wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba ukoranye n’iyi kompanyi ikomeye mu muziki.

Uyu munsi, yatangaje ko yamaze kuva muri Sony Music Entertainment ndetse na Rockstar 4000 Music Entertainment isanzwe itunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi babarizwa muri iyi Label.

Yavuze ko nta byinshi yatangaza kuri iki cyemezo “kugeza ubwo bizatangazwa ku mugaragaro.”

Ubwo yagiranaga amasezerano na Sony Music, uyu muhanzi yatangaje ayitezeho kwagura umuziki we ku rwego rw’Isi, binyuze mu kumukorera indirimbo nyinshi

Icyo gihe benshi mu bafana be, bavuze ko umuziki we ugiye gusubira hasi, ariko ababwira ko buri nyuma y’amezi atatu agiye kujya asohora indirimbo nziza.

Ali Kiba avuye muri Sony Music mu gihe mugenzi we Ommy Dimpoz aherutse gusinya amasezerano na Sony Music Africa.

Mu 2016, ubwo Ali Kiba yinjiraga muri Sony Music-Aha yakirwaga Sean Watson, Umuyobozi Mukuru wa Sony Music Africa

Ali Kiba yatangaje ko nyuma y'imyaka itanu yasezeye muri Sony Music






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND