RFL
Kigali

Nyuma ya Meddy n'abandi Serge Iyamuremye nawe yaciye amarenga ko ashobora kuba yaramaze gutera ivi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:20/01/2021 16:00
0


Iyamuremye Serge udakunze kuvuga ku buzima bwe bwihariye bw'urukundo, yatangaje ko umukunzi we bamaze imyaka 14 baziranye, aca amarenga y'uko ashobora kuba yaramaze gutera ivi.



Serge Iyamuremye ufite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu kiganiro inyarwanda.com yagarutse ku buzima bwe bwihariye bw'urukundo adakunze kuvugaho.

Twamubajije ni ba nawe ateganya gutera ivi vuba nk'uko muri iyi minsi twagiye tubibona ku byamamare byinshi aca amarenga ko ashobora kuba yarariteye. Yagize ati "Ushobora gusanga narariteye ariko ntashaka ko bimenyekana, nk'uko abandi babikora cyangwa se wenda ugasanga mbiteganya".

Yakomeje avuga ko mu gihe kitari kirekire, azerekana umukunzi we bamaranye imyaka 14 baziranye icyakora yirinda gutangaza igihe bombi bamaze mu munyenga w'urukundo. Ati "Igihe tumaze dukundana cyo ntabwo nakivuga ariko tumaze imyaka 14 tuziranye".

Yagarutse ku byamamare byamunyuze ubwo byateraga intambwe ikomeye bigatera ivi, ku isonga ahashyira Meddy, avuga ko n'amutumira azanezezwa no gutaha ubukwe bwe. Yagize ati "Narabyishimiye kuri bariya bavandimwe cyane cyane Meddy. Ni inshuti yanjye, kuba yarateye ivi nakomereze aho".

Undi wateye ivi bikamunyura yagarutseho n'uwitwa Rene Patrick nawe ukora umuziki wa Gospel. Ku bijyanye n'umuziki yavuze ko ubu ari gukora kuri Album ye nshya agomba kuzashyira hanze mu mpera z'uyu mwaka. Mu 2020 nibwo yatangiye gukora kuri iyi Album ye, kugeza ubu amaze gushyira hanze indirombo 3 mu icumi zizaba ziyigize.


Serge Iyamuremye yahishuye ko ashobora kuba yaramaze gutera ivi


Serge avuga ko yashimishijwe n'intambwe Meddy na Mimi bateye mu rukundo rwabo


Serge avuga ko yanyuzwe nanone n'intambwe Rene Patrick na Tracy bateye mu rukundo rwabo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND