RFL
Kigali

Miss Vanessa yaba ari mu rukundo n’umusore uba muri Kenya mu gihe Putin biteguraga kubana yerekanye ikizungerezi yamusimbuje

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:20/01/2021 14:06
0


Ni nyuma y’imyaka hafi 3, umunyarwandakazi Miss Uwase Raissa Vanessa ari mu rukundo n’umusore w’umuherwe, Putin Kabalu, ukomoka mur Repubulika Iharanira Demokarasi ya Conga, gusa urukundo rw'aba bombi rwagiye ruzamo agatotsi ka hato na hato.



Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kujya ahagaragara tariki ya 14 Nzeri 2019, aricyo gihe uyu mukobwa, Miss Uwase Vanessa, yatangazaga ko yambitswe impeta y’urukundo na Putin Kabalu, bitegura kuzabana akaramata, dore ko yanemezaga ko bari basanzwe bamaranye umwaka wose bakundana.

Reba ukuntu Miss Vanessa aha Care umukunzi we iyo bibereye mu rugo – YEGOB

Putin Kabalu na Miss Uwase Vanessa, urukundo rwabo ruri kuzamo agatotsi

Urukundo rwa Putin na Uwase Vanessa rwaje kwatsa umuriro ku mbuga nkoranyambaga, aho bagaragaraga barya iraha ahantu hatandukanye, gusa amakuru yagiye hanze mu minsi ishize ni uko aba bombi baba batagicana uwaka mu rukundo.

Uyu mwaka wa 2021, ibimenyetso byerekana ko urukundo rwabo ruri ku ndunduro, mu cyumweru dusoje, hari umusore uba muri Kenya, wateye imitoma, Miss Vanessa amubwira ko ariwe umutima we wahisemo kandi atazamutenguha na rimwe.


Umusore wo muri Kenya wiyita Keddyboi, aherutse gutera imitoma Miss Uwase Vanessa

Nyuma y'ayo amafoto uyu musore yashyize hanze yerekana ko Miss Vanessa yamutwaye umutima. Yafashe ifoto ya Vanessa, arangije ayiherekesha amagambo asize umunyu y'abantu bakundana. Ati "Ifoto nziza rukundo, umwiza wanjye mbona umutima wagukunze utaribeshye,.." Birashoboka ko baba bari mu kibatsi cy'urukundo na cyane ko Vanessa yahise afata iyi foto n'aya magambo nawe akabishyira kuri Instagram.

Ku rundi ruhande hari amakuru yagendaga ahwihwiswa ko na Putin wahoze mu rukundo na Vanessa, yaba yarabonye umukobwa asimbuza uwo yari yarambitse impeta. Kuri ubu birasa nk'ibyamaze kwemezwa. Umuherwe Putin Kabalu nawe yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana ifoto y’ikizungerezi ashobora kuba yarasimbuje Miss Vanessa.


Putin Kabalu yerekanye ikizungerezi ashobora kuba yarasimbuje Vanessa

Miss Uwase Raissa Vanessa, ntabwo ari kugenda ahirwa mu rukundo, dore ko yabanje no gukundana na Olvis umusore ubarizwa mu itsinda rya Active.

ISIMBI.RW - Miss Vanessa yambitswe impeta n'umuherwe wo muri DR Congo  (AMAFOTO)

Impeta Uwase Vanessa yambitswe yaba igiye kuba amateka

Nyuma y'igihe gito cyane Miss Uwase Vanessa atandukanye n'umuherwe wo muri  Congo, yabonye undi muherwe umumwibagiza. Amafoto - Inkanga
Vanessa yanakundanye na Olvis wo muri Active karahava








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND