RFL
Kigali

Uganda irashinja Ambasaderi wa Amerika gushaka gusura Bobi Wine mu buryo bw’ibanga

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:20/01/2021 7:09
0


Umunyapolitiki uhagarariye Amerika muri Uganda arashinjwa gushaka gusura Bobi Wine mu buryo bw’ibanga n'ubwo ntabyo yagezeho bitewe n’uko yasanze urugo rwa Bobi Wine ruzengurutswe n’abacunga umutekano benshi.



The standardmedia.co.ke yanditse ko kuri uyu wa kabiri tariki 19 Mutarama mu 2021 umuyobozi ukomeye yagerageje gusura Bobi Wine mu gihe cy’amatora ariko ntibikunde. Mu cyumweru gishize muri Uganda habaye amatora Bobi Wine agira 35% naho Museveni amutsinda ku majwi 59%. 

Uwo muyobozi witwa Natalie E. Brown yahagaritswe n’abacunga umutekano bari barinze bikomeye urugo rwa Bobi Wine. Bobi Wine yanavuze ko we n’umugore babuze ibiribwa byo kugaburira umwishya barera akaba afite imyaka umwaka n’igice. Babuze ibyo bamugaburira banabura aho bagura amata yo kumuha.

Nathalie E.Brown icyamuteye gushaka gusura Bobi Wine yagirango arebe ko ubuzima bwe bumeze neza. Ati:’’nashakaga kumenya niba ntacyo yabaye aho ari mu rugo rwe’’. Umuvugizi wa Leta ya Uganda yavuze ko kuba uwo mu ambassador yasura Bobi Wine ntacyo bimurebaho kuko inshingano ze hatarimo gusura Bobi. 

Bobi wine yashyiriweho abamucungira umutekano bazenguraka urugo rwe mu rwego rwo kwirinda imyigaragambyo yari kuvuka nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora yatsinzwe na Museveni w’imyaka 76 wagiye ku butegetsi mu 1986 ubwo Bobi Wine yari afite imyaka ine. 

Ubusanzwe umubano wa Amerika na Uganda uhagaze neza dore ko Amerika ifasha ingabo za Uganda zicunga amahoro muri Somalia. Mu myaka itatu ishize Amerika yateye inkunga inzego z’ubuzima za Uganda iyigenera miliyali $1.5






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND