RFL
Kigali

Shizzo yarakaye avuga ko Emmy na Scillah batakoze kumurusha ku buryo bashyirwa mu bihembo bya Televiziyo ya Bruce Melodie

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/01/2021 20:13
1


Umuraperi Shizzo Afropapi yagaragaje ko atumva ukuntu yibuze ku rutonde rw’abahanzi nyarwanda bakorera umuziki mu muhanga bahataniye ibihembo bya ‘The Choice Awards 2020’ byateguwe na Televiziyo “Isibo Tv” ya Bruce Melodie.



Mu ijoro rya tariki 17 Mutarama 2021, ni bwo ikipe y'akora ikiganiro ‘The Choice’ kuri Isibo Tv bakoze umuhango wo gutangaza abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyarwenya, abatunganya amashusho n’abavuze(zwe) rikumvikana mu 2020 bahataniye ibihembo bya ‘The Choice Live Awards 2020’.

Soma:Hatangajwe abahatanira The Choice Awards 2020 itegurwa na Televiziyo ya Bruce Melodie uri ku isonga mu bahatana

Ni ibihembo byashyizwe mu byiciro 10, aho harimo icyiciro cyiswe icy’abahanzi b’Abanyarwanda babakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika [The Choice Diaspora artist of the Year].

Iki cyiciro kirimo abahanzi nk’umuramyi Adrien Misigaro, Prscillah [Scillah], Meddy, Emmy na The Ben bari mu Rwanda muri iki gihe.

Ni icyiciro kitarimo umuraperi, ibintu Shizzo agaragaza ko ari ugutsikamira injyana ya Hip Hop. Yabwiye INYARWANDA ko imyaka itatu ishize yisanzuye mu kibuga asohora indirimbo zakunzwe “cyane” bitandukanye na Emmy na Scillah “bafite indirimbo imwe imwe mu mwaka ushize kandi nazo zitakunzwe.”

Uyu muraperi yavuze ko yakabaye ari mu bari guhatanira igihembo muri iki cyiciro, kandi ko buri wese uri muri ‘diaspora’ yari kumuha ijwi mu matora yo kuri internet.

Ati “Imyaka itatu ishize narakoze cyane kurusha Emmy na Scillah. Kandi birazwi mu bantu bakurikira muzika nyarwanda.” Yatanze urugero avuga nk’indirimbo ‘Agatoki kukandi’ yakoranye na Queen Cha, ‘Gatsiri’ yakoranye na Calvin Mbanda, ‘Waki Waki’ yahurijemo abaraperi bakomeye, ‘Do or Die’ yakoranye na Young Grace n’izindi.

Avuga ati “Ariko ibyo bikorwa byose mu maso y’abategura iyi ‘category’ bikaba imfabusa bakanomina abahanzi duheruka kumva mu 2010.”

Ibi ngo bimwereka ko abaraperi bagomba gukomeza gukora cyane. Kandi ko muri uyu mwaka wa 2021 agiye gushyira imbaraga mu muziki we asohora indirimbo nyinshi yahurijemo abaraperi bakomeye.

Shizzo yasabye abantu gushyigikira umuraperi Ish Kevin uhatanye igihembo mu cyiciro cy’abahanzi bakizamuka bigaragaje mu 2020. Yavuze ko Ish Kevin yakoze cyane bityo ko adahawe igihembo “byaca intege benshi mu bakora iyi njyana.”

Umuraperi Shizzo yagaragaje ko yakabaye ari nimero ya mbere mu cyiciro cy'abahanzi babarizwa hanze bahataniye ibihembo byateguwe na Televiziyo ya Bruce Melodie

Mu 2020, Scillah yasohoye indirimbo yise ‘Ihumure’, ‘Mutima’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 102 na ‘Kakageste’ imaze amezi abiri. Naho Emmy uherutse gutera ivi yasohoye indirimbo imwe yitwa ‘Care’ imaze amezi ane. Mu myaka ibiri ishize, yasohoye izirimo ‘I swear’, ‘Body 2 body’ n’izindi.

Ibihembo bya ‘The Choice Awards’ ni ngaruka mwaka bitegurwa n’ikipe ngari y’abanyamakauru bakora ikiganiro ‘The Choice’, kimwe mu biganiro bikunzwe kuri Televiziyo ‘Isibo TV’ ya Bruce Melodie.

Bifite intego yo gushyigikira urugendo rw’umuziki w’u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no kubashimira ibyo bamaze gukora mu rugendo rw’imyidagaduro.

Abashyizwe muri ibi byiciro ni abakoze bakigaragaza kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2020. Bashyizwe mu byiciro 10, ndetse batangiye gutorwa ku rubuga rwa internet www.thechoicelive.com. Uretse guhabwa ibihembo hari no gutekerezwa uko byazaga biherekezwa n’amafaranga.

Abahanzi bahatanye mu byiciro bibiri ni Bruce Melodie, Platini na Knowless Butera bari mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka [The Choice Male artist of the Year] no mu cyiciro icy’indirimbo y’amashusho meza y’umwaka [The Choice Video of the Year].

Hari kandi umuhanzi Papa Cyangwe uri mu cyiciro ‘The Choice Influencer of the Year’ no mu cyiciro cy’umuhanzi mushya w’umwaka [The Choice New Artist of the Year]

The Choice Male artist of the Year: Bruce Melodie, Davis D, Israel Mbonyi, Mico The Best na Platini P

The Choice Female artist of the Year: Aline Gahongayire, Alyn Sano, Clarisse Karasira, Knowless Butera na Marina.

The Choice Actor of the Year: Benimana Ramadhan [Bamenya], Mugisha Clapton [Kibonge], Ndayizeye Emmanuel [Nick Dimpoz], Niyitegeka Gratien [Seburikoko] na Uwihoreye Jean Bosco Mustapha [Dimbati].

The Choice Actress of the Year: Ingabire Pasclaine [Mukaneza], Mukayizere Djaria Nelly (Kecapu), Uwamahoro Mutoni Assia (Gatarina), Uwase Bahavu Jeannete (Bahavu) na Uwimpundu Sandrine (Rufonsina).

The Choice Influencer of the Year: DJ Brianne, Junior Giti, Rocky Kirabiranya [Kimomo], Papa Cyangwe na Super Manager.

Umuhanzi ukorera indirimbo hanze y’u Rwanda [The Choice Diaspora artist of the Year]: Adrien Misigaro, Prscillah [Scillah], Meddy, Emmy na The Ben

The Choice Video of the Year: Atensiyo ya Platini, Bon ya Davis D, Player ya Butera Knowless, saa moya ya Bruce Melodie na Zoli ya Nel Ngabo

Icyiciro cy’umugabo utunganya meza amashusho [The Choice Video director of the Year]: Bagenzi Bernard, Cedric Dric, Fayzo Pro, Meddy Saleh na Serge Girishya.

The Choice DJ of the Year: Dj Bisoso, Dj Diallo, Dj Ira, Dj Marnaud na Dj Toxic.

The Choice New Artist of the Year: Calvin Mbanda, Ish Kevin, Juno Kizigenza, Papa Cyangwe n’itsinda rya Vestine na Dorcas.

Shizzo yagaragaje ko umuhanzikazi Scillah atakoze cyane kumurusha mu myaka itatu ishize

Shizzo yavuze ko umuhanzi Emmy aheruka kumvikana mu matwi ya benshi mu 2010, bityo ko atakabaye ahatanira ibihembo 'The Choice Live Awards 2020'








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Roxy3 years ago
    Ararakazwa n'ubusa. Yirirwaga mu ma mabuno ya Alliance wakabaye nyina. Indirimbo ze nizo kwirita ku abantu. Ushobora gukora cyane ariko message ari zero. Nagihembo akwiriye





Inyarwanda BACKGROUND