RFL
Kigali

Basketball: Umutoza w'ikipe y'igihugu y'Abagore Mutokambali yahawe inshingano nshya muri FERWABA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/01/2021 18:35
0


Mutokambali Moïse usanzwe ari umutoza w’Ikipe ya The Hoops Rwanda n'ikipe z'igihugu z’abagore mu byiciro bitandukanye, yagizwe Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda 'FERWABA'.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Mutarama 2021 nibwo FERWABA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko Mutokambali Moise umaze imyaka irenga 15 mu butoza ari we wagizwe umuyobozi wa tekinike muri iri shyirahamwe.

Uretse kuba yaratoje ikipe y’ibihugu ya Basketball y’abagabo nkuru ndetse n'ikipe z'igihugu z'abagore mu byiciro bitandukanye, asanzwe aba mu bikorwa byo kuzamura abana bakiri bato bafite impano yo gukina Basketball.

Ikipe ya The Hoops Rwanda yari asanzwe atoza ni yo iherukwa kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka itandatu ishinzwe.

Uyu mugabo wamenyekanye atoza ishuri rya Lycée de Kigali, yagiriwe amahirwe yo kwinjira mu ikipe z'igihugu mu byiciro bitandukanye ndetse anatoza ikipe ya The Hoops Rwanda, akaba ari umwe mu bafite uburambe cyane muri uyu mukino bitabajwe muri FERWABA kugira ngo afashe iri shyirahamwe kwersa imihigo baherutse guhiga ubwo biyamamazaga bakaza no gutorwa.

Mutokambali aherutse gutwarana na The Hoops Rwanda igikombe cya shampiyona mu bagore

Mutokambali yanatoje ikipe y'igihugu y'abagabo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND