RFL
Kigali

Isura ya Kigali mu mafoto ku munsi wa mbere wa 'Guma mu rugo' yo mu 2021

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:19/01/2021 19:04
0


Kuri uyu wa 19/01/2021 ni bwo umujyi wa Kigali watangiye gahunda ya Guma mu rugo, gusa hari abaturage bagaragaye mu mihanda barimo guhaha ibintu bitandukanye ndetse abandi babuze uko babigira bajya gushaka amaronko. Tembera uduce tumwe na tumwe twa Kigali ku munsi wa mbere wa 'Guma mu rugo'.



Kubera ubwiyongere bw'icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, Inama y'Abaminisitiri yateranye kuwa Mbere tariki 18/01/2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame yashyizeho 'Guma mu rugo' ku baturage bo mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo gukomeza kwirinda no guhashya iki cyorezo cyugarije Isi.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'ubwiyongere bwinshi bw'ubwandu bwa Covid-19. Reba uko Kigali yiriwe imeze aho hari bamwe mu baturage bari bagiye i Nyabugogo kugira ngo babone uko bagezwa mu ntara kuko bari bari gufashwa uko bagera aho buri umwe ashaka kwerekeza bitewe n'impamvu zinyuranye.

Amafoto yerekana Kigali uko yagaragaye no mu nkengero zayo


 Nyabarongo uva muri Kamonyi uza i Kigali 


Uyu musore yahisemo kuba yisubiriye mu cyaro kugira ngo azagaruke muri Kigali nyuma ya Guma mu rugo 

Muri gare ya Giporoso naho abaturage bari benshi bashaka kujya mu ntara

Mu isoko rya Kimironko abaturage bahashye ku bwinshi

Ni uku byari bimeze muri gare ya Nyabugogo, abaturage bari benshi bashaka kwerekeza mu ntara




Abaturage bari benshi cyane bashaka uko berekeza mu ntara

AMAFOTO: RBA & IGIHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND