Kuri uyu wa 19/01/2021 ni bwo umujyi wa Kigali watangiye gahunda ya Guma mu rugo, gusa hari abaturage bagaragaye mu mihanda barimo guhaha ibintu bitandukanye ndetse abandi babuze uko babigira bajya gushaka amaronko. Tembera uduce tumwe na tumwe twa Kigali ku munsi wa mbere wa 'Guma mu rugo'.
Kubera
ubwiyongere bw'icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, Inama y'Abaminisitiri
yateranye kuwa Mbere tariki 18/01/2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame
yashyizeho 'Guma mu rugo' ku baturage bo mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo
gukomeza kwirinda no guhashya iki cyorezo cyugarije Isi.
Iki cyemezo
cyafashwe nyuma y'ubwiyongere bwinshi bw'ubwandu bwa Covid-19. Reba uko Kigali yiriwe imeze
aho hari bamwe mu baturage bari bagiye i Nyabugogo kugira ngo babone uko bagezwa mu ntara kuko bari bari gufashwa uko bagera aho buri umwe ashaka kwerekeza bitewe n'impamvu zinyuranye.
Amafoto yerekana Kigali uko yagaragaye no mu nkengero zayo
Nyabarongo uva muri Kamonyi uza i Kigali
Uyu musore yahisemo kuba yisubiriye mu cyaro kugira ngo azagaruke muri Kigali nyuma ya Guma mu rugo
Muri gare ya Giporoso naho abaturage bari benshi bashaka kujya mu ntara
Mu isoko rya Kimironko abaturage bahashye ku bwinshi
Ni uku byari bimeze muri gare ya Nyabugogo, abaturage bari benshi bashaka kwerekeza mu ntara
Abaturage bari benshi cyane bashaka uko berekeza mu ntara
AMAFOTO: RBA & IGIHE
TANGA IGITECYEREZO