RFL
Kigali

Covid-19: “U Rwanda ruri mu bihugu 2 by’Africa byiteguye kwakira urukingo vuba” Minisitiri Dr. Ngamije Daniel

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:18/01/2021 23:44
0


Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuze ko kuri uyu wa Gatatu u Rwanda rwakira doses 18,000 by'umuti utabara abazahajwe n'icyorezo cya COVID19 bakazanzamuka. Yanatangajeko u Rwanda ruri mu bihugu 2 muri Africa byiteguye kwakira urukingo vuba.



Kuri uyu wa 18 Mutarama 2021 nibwo inama y'Abaminisitiri yateranye ikaba yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama hari gahunda ya guma mu rugo ku batuye mu mujyi wa Kigali hagamijwe gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kizahaje abaturajye b’igihugu cy’ u Rwanda n’Isi muri rusange.

            Dr Daniel Ngamije na Prof Shyaka Anastase

Dr.Ngamije yatangaje ko igihugu kiri mu bihugu 2 bigiye gutangira kwakira inkingo vuba, yanaboneyeho gutangaza ko kuri uyu wa 20 Mutarama 2021 u Rwanda ruzakira dose 18,000 zo kuzanzamura abasahajwe na covid-19, yagize ati ”Kuri uyu wa gatatu tugiye kwakira dose ibihumbi cumi n'umunani saa kumi n’ebyeri zizaba zigeze i Kanombe”.

Muri ubu butumwa yatangaje mu makuru ubwo yari ari kuri Televiziyo y’igihugu, yakomeje avuga ko hazakomeza kugenzurwa bakareba abarwayi bashobora kuba bafashwa mbere.

Uyu muyobozi kandi yatangaje ko ibisabwa byose kugira ngo igihugu cyakire urukingo rwa covid-19 byuzuye igisigaye ari ukurushaka kandi ko n’umukuru w’igihugu abifitemo uruhari mu kurushaka. Ibi byanajyanye no kuvugako u Rwanda ruri mu bihugu 2 bya Africa bizakira urukingo vuba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND