RFL
Kigali

Exclusive: Dr jiji yavuze ku nkumi zo muri Kenya zambaye utwenda tw’imbere gusa mu ndirimbo ye nshya-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:19/01/2021 7:17
0


Mugabukwari Janvier uzwi mu muziki nyarwanda nka Dr Jiji yasobanuye impamvu aba bakobwa yifashishije mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise 'Nipe Shibli' yahisemo kubambika utwenda tw'imbere mu gihe hari benshi babifata nko gutandukira ku muco.



Dr Jiji usigaye ukorera umuziki muri Kenya yari amaze imyaka itatu adashyira hanze indirimbo nshya. Tariki 15 Mutarama 2021 ni bwo yashyize hanze indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo yise 'Nipe Shibli'. 

Amashusho y’iyi ndirimbo atangira agaragaramo inkumi z’ikimero eshatu zo muri Kenya zambaye mu buryo butangaje. Ebyiri muri zo zambaye ukwenda tw'imbere n’udusutiye gusa. Izi nkumi uko ari eshatu nta n'umwe iyi ndirimbo irangira atagaragaye yambaye muri ubu buryo.

Imyambarire y'izi nkumi yavugishije benshi 

N’ubwo hari ababifashe nko kurengera ku muco, Janvier Mugabukwari ukoresha izina rya Dr Jiji mu muziki aganira na Inyarwanda.com yavuze ko nta gikuba cyacitse ubwo yasobanuraga impamvu yahisemo kwambika izi nkumi muri ubu buryo butavuzweho rumwe.

Yagize ati ”Urebye uko bambaye narakabije kubategeka ngo bambare neza. Ubundi njyewe ukuntu numva ibintu, umukobwa ni ururabyo, umukobwa ni umutako, Imana yabaremye neza bateye neza dukeneye kubareba”.

Yakomeje avuga ko we bimushimisha kubabona bambaye muri buriya buryo. Yasobanuye byinshi kuri iyi ndirimbo ahereye ku izina ryayo ”Nipe Shibli”.Ati "Shibli ni imvugo (slang) yo mu giswahiri kiri sanifu bivuga icyana cy’intare”.

N'uku imyambarire yabo imeze 

Yakomeje avuga ko mu gukoresha iyi mvugo yari ameze nk’umuntu wabwiraga inkumi ko ashaka umwana ariko nanone asobanura ko mbere yo kubona umwana hari igikorwa kibanza kubaho. Muri iyi ndirimbo igizwe n’amagambo y’igiswahiri, icyongeraza n’ikinyarwanda gike hari aho yumvikana avuga ko iyi nkumi aba aririmba ariyo izi kumufata neza, igatuma yumva utuntu n’andi magambo yuje mitoma. 

Iyi ndirimbo yakozwe na Bob Pro mu buryo bw'amajwi naho amashuhso yayo akorwa na Main Switch. Dr Jiji yavuze ko muri Kenya ari yo ku mpamvu z'akazi ka muzika ndetse akaba ari naho atuye. Yongeraho ko nyuma y’imyaka itatu atagaragara mu kibuga ubu ibiganza bye yabiramburiye ku muziki gusa. Nyuma y’iyi ndirimbo yavuze ko yiteguye gushyira hanze indi imwe hanyuma agasohora indi azakorana n’icyamamare atifuje gutanza.

Gusa yavuze ko ashobora kuzaba ari umuhanzi wo muri Kenya cyangwa se ahandi ashimangira ko afite izina rikomeye. Uyu muhanzi yakanyujijeho mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Antere ibuye”, “Ijambo ryanjye”, “Welcome To Bed” n’izindi.

Dr Jiji yavuze ko yagerageje kubambika ugereranyije n'uko yabitekerezaga

Izi nkumi zo muri Kenya ziyambariye utwenda tw'imbere zikagenda zibyinisha umubyimba

REBA HANO INDIRIMBO NIPE SHIBLI YA DR JIJI









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND