RFL
Kigali

Brazil: Inkingo ebyiri zabonetse ziri gukoreshwa mu buryo bw’ubutabazi

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:18/01/2021 11:41
0


Muri Brazil inkingo ebyiri za Sinovac na AstraZeneca ziri kwifashishwa mu bikorwa by’ubutabazi mu kuvura icyorezo cya Covid-19. Abayobozi b’inzego z’ubuvuzi muri Brazil bamaze gutangaza ko hari inkingo ebyiri ziri gukoreshwa mu kuvura no kwirinda coronavirus bitewe n'uko icyo cyorezo cyongeye gukaza umurego.



Sinovac Biotech na AstraZeneca nizo ziri gukoreshwa muri icyo gihugu kimaze gupfusha abantu 209,000 kuva icyo cyorezo cyakwaduka. Aljazeera yanditse ko Monica Calazans umuganga w’imyaka 54 ari we wa mbere wabimburiye abandi mu guhabwa urwo rukingo. 

Perezida wa Brasil Jair Bolsanaro yanze gufata urwo rukingo ariko bitewe n’ikibazo cy’abandura bari kwiyongera na we yemeye gushyigikira iyo gahunda y’inkingo. Kugeza ubu muri Brazil hamaze kwandura miliyoni umunani n’ibihumbi 45. Ni igihugu cya 3 nyuma y’u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bwana Joao Doria uyubora intara ya Sao Paulo yahise atangaza ko iki cyumweru bagomba gutangira iyo gahunda yo gukingira abaturage. Minisitiri w’ubuzima muri Brazil bwana Eduardo Pazuello yavuze ko inkingo zikwiriye gutangira gutangwa muri iki cyumweru kandi nibura miliyoni imwe bagomba kujya bakingirwa buri munsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND