RFL
Kigali

“Nabanje kumushaka kuri Google mbere y'uko duteretana”- Kamala Harris ugiye kuba Visi Perezida wa Amerika yavuze uko yahuye n’umugabo we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/01/2021 10:21
0


Kamala Harris wenda kurahirira kuba Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahishuye uko yahuye n’umugabo we Doug Emhoff aho yabanje gushakikisha amakuru ye kuri Google mbere y'uko bajya guhura bwa mbere.



Kamala Harris waciye agahigo ko kuba ariwe mugore wa mbere mu mateka ugiye kuba Visi Perezida w’igihugu gikomeye cya Amerika, ibi bikazahita bigira umugabo we Doug Emhoff umugabo wa kabiri wubashywe (Second Gentleman) muri icyo gihugu.

Ibijyanye n'uko aba bombi batangiye gukundana n'uko bashimanye Kamala Harris yabitangarije kuri televiziyo ya CBS mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru kabuhariwe witwa Jane Pauley, iki kiganiro kandi n’umugabo we Doug Emhoff yari yacyitabiriye.

Kamala Harris watangiye asobanura uko batangiye gukundana yagize ati ”Sinari nsanzwe nziranye nawe, umugore w’inshuti yanjye magara niwe waduhuje tutari dusanzwe tuziranye. Yabwiye ko ashaka kumpuza n’umugabo tugasangira ibya n’ijoro (dinner)". Ibi ni ibizwi nka Blind Date mu cyongereza aho umuntu ajya guhura n’uwo atazi.

Kamala Harris yakomeje avuga ati ”Iyo nshuti yanjye imaze kubibwira ntabwo nabyumvise neza maze arambwira ati nyizera kuko umugabo ngiye kuguhuza nawe yitwa Doug Emhoff kandi uraza kumushima ndabizi”. Icyo gihe hakaba hari mu mwaka wa 2013 ubwo Kamala yari akiri umukuru w’urukiko rwa Calfornia.

Ubwo Kamala Harris yari ari mu nzira ajya guhura na Doug Emhoff bwa mbere yumvaga atari bubashe kuvugana n’umuntu atazi n'uko afata telefone ye ajya ku rubuga rwa Google maze yandikamo amazina ya Doug ahita areba ibimwerekeye n'aho aturuka.

Nk'uko Kamala Harris yabitangaje yavuze ko yashakishije umugabo we muri Google n'ubwo rwose inshuti ye yari yamubujije kubikora. Yakomeje agira ati ”Nahuye nawe iryo joro turasangira, turaganira mbese byagenze neza ku buryo wagira ngo twari dusanzwe tuziranye’’.

Umugabo we Doug Emhoff nawe yunze mu byo umugore we yavuze agira ati ”Iryo joro duhura bwa mbere nari mfite ubwoba mu mutima ndetse sinari nzi ko yanyemera. Tumaze gutandukana nahise mpamagara inshuti ye yari yaduhuje maze ndayibwira nti 'Simpamya ko Kamala azigera ampamagara n'ubwo yatwaye numero zanjye'".

Mu kiganiro cyari cyinogeye amaso ndetse n’amatwi Kamala Harris n’umugabo we Doug Emhoff bakomeje kuvuga uko batangiye gukundana. Doug yavuze ko ubwo hari hashize iminsi ibiri bahuye aribwo Kamala yamuhamagaye ubwo Doug yari yagiye kureba umukino w’ikipe ya Lakers, guhera ubwo batangiye guteretana birakomera.

Kamala Harris yasoje avuga ko iyo nshuti yabo yabahuje buri mwaka iyo bari kwizihiza isabukuru y’imyaka bamaranye ibibutsa uko bahuye n'uko Kamala yamushatse kuri Google. Iyi couple kandi inganya imyaka dore ko bose bafite imyaka 56 y’amavuko.

Src:www.hollywoodlife.com,cbstelevision






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND