Icakanzu Françoise Contente, umubyinnyi w’ikirenga mu itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ wanyuze mu matorero akomeye mu Rwanda, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we w’intore Mutijima Mureganshuro Emmanuel usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icakanzu na Mureganshuro basezeranye imbere y’amategeko ku wa 08 Kanama 2019. Imyaka irasatira 10 bombi baziranye nk’uko Icakanzu yabibwiye InyaRwanda.com. Gusa avuga ko batangiye gukundana guhera mu 2012, bivuze ko imyaka umunani ishize bakundana byeruye.
Ati “Twamenyanye mu 2009 aba umufana wanjye mu kubyina. Ariko twatangiye kujya mu rukundo mu 2012.”
Icakanzu wakoze ubukwe ni we watoje imbyino abakobwa 20 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Miss Rwanda 2019, aho ikamba ryegukanwe na Nimwiza Meghan. Yabigishije kubyina umushayayo no kubyina bafite uduseke.
Asanzwe ari umubyinnyi w’ikirenga mu Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ akaba n’umutoza w’imbyino za Kinyarwanda mu itorero rya AERG ‘Inyamibwa’
Icakanzu si izina rishya mu matwi y’abihebeye umuco Nyarwanda. Yanyuze benshi mu bitaramo no mu birori yaserutsemo, abamuzi bavuga ko yifitemo ubuhanga yihariye bwo gutuma umureba adakuraho ijisho.
Ubuhanga bwe bwanatumye atoranywa mu babyinnyi bose bo mu Rwanda aserukana isheja muri Arménie, abyinira imbere y’abakomeye bari bahanze amaso amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, yatsinzwe na Madamu Louise Mushikiwabo.
Izina rye ryongeye kwandikwa mu binyamakuru, atekerezwaho n’abanditsi b’inkuru. Amafoto n’amashusho ye ajyanisha ikirenge n’amaboko na Louise Mushikiwabo yarebwe n’umubare munini w'abanyuzwe n’ubuhanga bwe buherekejwe n’impano y’uyu mukobwa wakuranye imbaraga n’imbaduko zo gukunda umuco w’u Rwanda nk’isoko acyesha byinshi amaze kugeraho mu buzima.
Icakanzu Françoise Contente yahamije isezerano rye imbere y’Imana n’umukunzi we Mutijima Mureganshuro Emmanuel
Basezeraniye mu rusengero rwa Saint ‘Dominique’ ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali
Icakanzu yari aberewe ku munsi udasanzwe mu buzima bweBatangiye urugendo rushya rw’urukundo, ni nyuma y’uko bashyize urugo rwabo mu biganza by’Imana
Bambikanye impeta y'urudashira
Icakanzu ubyina mu itorero ‘Urukerereza’ ati “Iteka n’iteka rukundo rwanjye”
Umuryango wishimye baririmba bati ‘sinagenda ntashimye’ indirimbo ikunzwe cyane mu nsengero
Imyaka umunani irashize bombi bakundana n’ubwo umusore yabaye igihe kinini muri Amerika
Urukundo rwashoye imizi hagati y’aba bombi biyemeza kubyereka inshuti n’abavandimwe‘Mangouste’ warushinze na Icakanzu yabyinnye mu matorero atandukanye yo mu Rwanda ndetse hari benshi yigishije kubyinaMu 2019, uyu musore yavuye muri Amerika aza mu Rwanda
asezerana na Icakanzu
Mu 2017, 'Mangouste' yagiye kuba muri Amerika
Guhera mu 2015, Icakanzu yatoje benshi kubyina kugeza n'ubu
TANGA IGITECYEREZO