RFL
Kigali

Cyusa Ibrahim yanduye Covid-19 atanga ubutumwa bukomeye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/01/2021 12:44
0


Umuhanzi Cyusa Ibrahim wubakiye umuziki we kuri gakondo Nyarwanda yatangaje ko yanduye icyorezo cya Covid-19, asaba buri muturarwanda gushyira imbaraga mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo kigize akari aha kajya he!



Uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro kihariye yagiranye na INYARWANDA, mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu tariki 16 Mutarama 2021, aho yavuze ko ari mu mibare Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje mu ijoro ryashize y’abantu banduye Covid-19.

Ejo ku wa Gatanu, Minisante yatangaje ko abanduye Covid-19 ari 257, aho yishe abantu batanu mu Rwanda. Yavuze ko mu Mujyi wa Kigali honyine habonetse abantu 159, Gicumbi 16, Gisagara 14, Rwamagana 13, Huye 13, Karongi 10, Muhanga 7, Kirehe 7, Nyagatare 4, Musanze 3, Gatsibo 2, Ngoma 2, Rubavu 2, Ruhango 1, Rusizi 1, Nyamagabe 1, Burera 1 na Ngororero 1.

Cyusa Ibrahim yavuze ko Covid-19 atari baringa nk’uko benshi babyiyumvisha. Asaba buri wese kwihutira kujya kwa muganga mu gihe cyose yumva afite ibimenyetso birimo gucika intege, kugira umuriro n’inkorora ya hato na hato n’ibindi.

Ati “Ajye kwa muganga ntahave atipimishije, kuko ubu n’ibihumbi 10 Frw. Abenshi baziko iyi ndwara yagenewe abantu runaka ariko iyo yagufashe nibwo wemera ko idakina. Aho utangira kubura umwuka, uhumeka insigane.”

Yasabye abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho n’inzego z’ubuzima zigamije guhangana na Covid-19, zirimo gukaraba intoki kenshi, kwishyura ukoresheje ikoranabuhanga, guhana intera n’abandi, kwambara neza agapfukamunwa n’ibindi.

Cyusa Ibrahim ni umwe mu bahanzi baririmbye mu gitaramo cya ‘East African Party Special Gakondo’ kinjije Abanyarwanda mu 2021. Ni igitaramo yahuriyemo na Masamba Intore, Cecile Kayirebwa na Makanyaga Abdul umaze imyaka irenga 50 mu muziki.

Cyusa umwibuke mu ndirimbo zirimo ‘Marebe’, yakomoye ku gisigo cy’Imana y’abahanzi Rugamba Sipiriyani, ‘Imparamba’, ‘Muhoza Wanjye Remix’, ‘Umubabaro’, ‘Umwitero’ n’izindi.

Cyusa Ibrahim yabwiye INYARWANDA, ko ari mu bantu 159 bo mu Mujyi wa Kigali basanzwemo Covid-19

Uyu muhanzi yasabye buri wese gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya Covid-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND