RFL
Kigali

Centrafurika: Umunyarwandakazi Lt Scovia ni we ucungira umutekano umugore wa Perezida-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:16/01/2021 11:39
0


Mu gihe ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro mu gihugu cya Centrafrique aho zikomeje kugarura amahoro muri iki gihugu cyari cyarigaruriwe n'inyeshyamba, umunyarwandakazi Lieutenant Scovia Gwizimpundu ni we uri gucungira umutekano umugore wa Perezida w'iki gihugu.



Lieutenant Scovia Gwizimpundu ari mu ngabo z'u Rwanda ziri kubungabunga amahoro muri Centrafrique hamwe n’ingabo zitandukanye zo mu bindi bihugu. Ari mu mutwe w’ingabo z'u Rwanda, RDF, zicunga zikanabungabunga amahoro binyuze mu muryango w’abibumye (UN). Ni umunyarwandakazi urinda umufasha wa Perezida wa Centrafrique, Madamu Tina Touadera.

Ingabo z’u Rwanda  n'izindi zitandukanye ziva mu bihugu bitandukanye  nk'u Burusiya ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) nyuma yaho Cntre Afrique igabwaho ibitero n’imitwe y’inyeshyamba ziri gushaka guhirika ubutegetsi muri iyi minsi. François Bozizé wayoboye icyo gihugu hagati ya 2003 na 2013, niwe ushinjwa gushinga imite itavuga rumwe na Leta nyuma yo kuva ku butegetsi.


Nk'uko tubikesha The New Times, Lieutenant Scovia Gwizimpundu ari mu ngabo ziri mu birindiro by’amahoro by’u Rwanda mu mujyi muto witwa Ouango, mu nkengero za Bangui, umurwa mukuru wa Repubulika ya Centrafrique (CAR). Uyu musirikare avuga ko agomba kuba maso kuko aba arinze umuntu ukomeye cyane. 


Umunyarwandakazi ni we urunda umutekano w'umufasha wa Perezida wa Centrafrique






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND