RFL
Kigali

Deo Munyakazi yahuje imbaraga na Junior Kafi wo muri Congo mu ndirimbo igaruka ku gitaramo cyo hambere-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/01/2021 16:29
0


Umukirigitananga byahamye Deo Munyakazi yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Ngwino urare’ yakoranye n’umuhanzi akaba na Producer Junior Kafi wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC ariko muri iki gihe abarizwa mu Rwanda ari naho atuye.



Iyi ndirimbo yitwa ‘Ngwino urare’ igaruka cyane ku gitaramo cy'Abanyarwanda kuva hambere, aho abantu bahuraga bagatarama bakizihirwa bagasabana mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuco wabo.

UMVA HANO 'NGWINO URARE' YA DEO MUNYAKAZI FT JUNIOR KAFI

Munyakazi yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo guha impano y'umwaka mushya abanyarwanda ndetse n'abatuye isi muri rusange. Ati “Ni indirimbo nabatuye kugira ngo batazicwa n’irungu muri ibi bihe ahubwo bataramane n'imiryango yabo.”

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo aririmba agira ati “Aha Iwacu Turatarama ngwino urare". Iyi ndirimbo icuranzwe mu buryo bwa Folk-Jazz, uruhurirane rw'inanga, Umwirongi, Piano n'ibinyuguri. Yakozwe na Producer Junior amashusho akorwa na Bob Chris. Binogeye amatwi n'ijisho kureba no kumva ubwo budasa.

Munyakazi Deo ni umwe mu basore bamaze kuzamura Ibendera ry'Umuziki w'Inanga mu Rwanda ndetse no hanze, aho yagiye aserukanye mu maserukiramuco akomeye atandukanye nko muri Uganda, Kenya, Tanzania, Zanzibar ndetse no ku mugabane w'i Burayi mu bihugu nka France, Belgique, Germany n’ahandi. Yagiye ahuza injyana n'abahanzi b'ibyamamare nka Joss Stone, Keziah Jones, Guillaume Perret.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NGWINO URARE' YA DEO MUNYAKAZI NA JUNIOR KAFI

Tariki 12 Kamena 2020 nibwo yamuritse Umuzingo w'Inanga ze yise ‘Isoko Dusangiye’ wakunzwe n'abatari bake ku rubuga rwa Bandcamp. Benshi banyuzwe n’umurya we harimo Nyakubahwa Louise Mushikiwabo, Cecile Kayirebwa, Intore Massamba n'abandi.

Munyakazi Deo Kandi ntiyagarukiye ku Nanga gusa ahubwo afte Impamyabumenyi ya Kaminuza mu cyiciro cya Gatatu ‘Master's’ mu bijyanye n'imicungire y'imishinga, MBA/Project Management.

Junior Kafi wakoranye indirimbo na Deo Munyakazi ni umucuranzi wa Piano mu njyana ya Jazz Gospel akaba na Producer ukomoka muri Congo utuye mu Rwanda kuva 2008.

Yatangiriye umuziki muri Studio ya Top 5 Sai i Rubavu aho yagiye akorera indirimbo abahanzi b'ibyamamare nka Patient Bizimana, Tonzi, Mani Martin, Gaby, Patrick Nyamitari. Ndetse yakoranye bya bugufi na Producer Aron Nitunga, kugeza ubu afite Studio ye bwite yitwa Kafi Pro ariho atunganyiriza ibihangano by'abamugana.

Umukirigitananga Deo Munyakazi yahuje imbaraga n'umuhanzi Junior Kafi wavukiye muri Congo

Deo Munyakazi yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gufasha abafana be gutangirana neza umwaka wa 2021

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NGWINO URARE' YA DEO MUNYAKAZI NA JUNIOR KAFI

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND