RFL
Kigali

Kwiyakira byamunaniye! Wa muhanzi w'i Rubavu wari ugiye kurongora umukecuru w’imyaka 64 ubukwe bwe bwishwe n'ababyeyi-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:16/01/2021 6:05
4


Umuhanzi Safi Tech w’imyaka 37 wo mu karere ka Rubavu yamaze gutangaza ko ubukwe bwe na wa mukecuru umukubye kabiri imyaka wari waramutwaye uruhu n’uruhande bwapfuye bwishwe n’ababyeyi be kugeza ubu akaba atariyakira.



Nsabimana Theoneste ukoresha izina rya Safi Tech mu muziki atuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba mu kagari ka Munanira ho mu mudugudu wa Nyamirama. Mu kiganiro kihariye yagiranye na Inyarwanda.com n'agahinda kenshi yasobanuye igitumye atarushingana n’umukecuru yari yarihebeye Ntibategera Leocadie w’imyaka 64.

Yagize ati ”Urabizi neza ko twari mu rukundo njye nawe dukundana, ariko nyine ababyeyi baravuze ngo ayo ni amahano mama wanjye ati 'Ndaguca mu muryango ko dushaka umwuzukuru ubwo tuzamubona”. Abahangamu by'ubuzima bavuga ko umugore ashobora gucura ku myaka 45 cyangwa se akayirenza.

Safi Tech n'umukunzi we Leocadie ubukwe bwabo ntubukibaye

Safi Tech yakomeje avuga ko nyina ariwe wateye utwatsi iby’ubu bukwe cyane ati ”Ni mama wanjye akenshi nubaha cyane, mama yarambwiye ati ntabwo ibyo bintu bishoboka rwose uri muto kandi nkukeneyeho umusaruro mwinshi umukecuru unduta ubwo nzamwita umukazana wanjye gute”.

Twahise tumubaza uko yabyakiriye ababyeyi be bamaze kumubwira ko batifuza ko abana n’uyu mukecuru ndetse bakamusaba ko ubukwe bwe buhagarara. Yagize ati "Ntabwo ndiyakira kuntesha umugore wanjye mwiza kuriya nakundaga cyane!”. Igikomere afite ku mutima yavuze ko cyatumye azinukwa gukunda ku buryo ubu yabaye abiparitse.

Mu kubisobanura yagize ati ”Ntabwo ndi mu rukundo nta n'ubwo ndiyakira kuba naratandukanye n’uwo nakundaga bitananturutseho bizangora kongera kubisubiramo”. Mu bandi bamaganiye kure icyifuzo cye cyo kurongora uriya mukecuru, yavuze ko harimo ba nyirasenge, nyirakuru ubyara nyina, se wabo ndetse na babyara be. 

Nk'uko byamugoye kubyakira yavu ko akibibwira umukunzi we nawe byamubanye birebire ariko akagerageza kubimwumvisha n’ubwo bitoroshye. Yakomeje avuga ko ubu hashize amezi hafi abiri n’igice ibi bibaye.

Mu kiganiro kihariye duheruka kugirana na Safi Tech n’uyu mukunzi we, ubwo twabasuraga i Rubavu tukavana na Safi Tech ku karwa k'amahoro mu bwato tugasanga uyu mukunzi we amutegerereje mu kabari kazwi nko kwa Mwico muri Elclasico, batubwiye byinshi ku rukundo rwabo ndetse banakomoza ku myiteguro y’ubukwe. Icyo gihe Safi Tech yagize ati ”Ni muri weekend twaje kuganira ku by'urukundo rwacu”.

Tuganira nabo Safi Tech yanyuzagamo agasoma umukunzi we mu dukino tw'abakundana 

Yakomeje avuga ko uwo munyenga w’urukundo bawumazemo amezi umunani. Twabajije uyu muhanzi icyamuteye gukunda uyu mukecuru umukubye kabiri imyaka avuga ko urukundo rushorera imizi aho rushatse ashimangira ko ari umukunzi we undi nawe arabitwemerera ndetse banatubwira ko ubukwe bwabo ari vuba bazabanza gusezerana mu Murenge mu kwezi kwa Nzeri.

Uyu mukecuru yavuze ko yakunze uyu musore kubera ko yitonda kurusha abandi bagabo b’ibikwerere naho Safi Tech avuga ko yakunze uyu mukecuru adakurikiye amafaranga. Yavuze ko ibice by’umubiri w'uyu mukecuru bimukurura cyane kurusha ibindi ari mu kanywa he kuko akunda cyane ukuntu aseka.


Safi Tech yavuze ko ukunda inseko y'urumenesha y'uyu mukecuru!

Uyu muhanzi afite indirimbo nshya ifite n’amashuho iri hanze yise “Sibanga” yahuriyemo na Methode. Iri kuri shene ye ya Youtube yitwa Safi Tech Music.


Safi Tech yavuze ko kugeza ubu atariyakira kubera ibyamubayeho

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NABO KIRYOSHYE CYANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hahaha so funny3 years ago
    Cyakora Imana irihangana uyu yashakaga kuvugwa none yarabibonye ngaho nagende yicare atuze yaritwikiye😂😂
  • Nzashimirimana pierre3 years ago
    HHhhhhh ndumiwe ye abasore bikigihe
  • Mbabazi3 years ago
    Nibabareke babane
  • Nshimiyimana hassan3 years ago
    Ibi ntabwo bisekeje ahubwo birababaje erega most bwo twitwaza ngo amategeko agena imyaka abashyingiranwa batajya munsi(21) ariko ntamyaka ntarengwa itegeko rigena atiko tujye tureba no kumuco nindaga gaciro





Inyarwanda BACKGROUND