RFL
Kigali

Koreya ya Ruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi zirasirwa munsi y’inyanja nka bumwe mu butumwa yageneye Joe Biden

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:15/01/2021 10:49
0


Ntabwo ari ibintu bitunguranye kuba Perezida Kim Jong-Un wa Koreya ya Ruguru amuritse ibitwaro bya karahabutaka kuko mu minsi ibiri ishize yatangaje ko afite ubutumwa bwo guha Joe Biden ugiye kuyobora Amerika. Ese ubu butumwa byaba ari ibi bisasu? Kuki Kim Jong-Un amuritse ibi bitwaro mbere y'irahira rya Joe Biden?.



“Intwaro ikomeye kurusha izindi", ibi byatangajwe n’ikinyamakuru cya leta ya Koreya ya ruguru. Izi ntwaro byatangajwe ko zirasa kure kandi zivuye munsi y’inyanja. Mu minsi micye ishize nibwo Kim Jong-Un yatangaje ko afitiye ubutumwa Joe Biden ugiye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyakora ubu butumwa ntabwo ari ubumuha ikaze ahubwo yatangaje ko igihari ari uko agiye kubanza akamwereka ibitwaro bikaze ndetse akanamwizeza ko byinshi muri byo bizaba bigaragiwe n’ibikorera mu nyanja ndetse n’amato y’intambara. Izi misile zashyizwe ku mugaragaro mu muhango w'akarasisi kari gahagarariwe na Perezida Kim Jong-un.

Bwana Kim Jong-Un ni uku yaserutse yambaye muri uyu muhango  

Urujijo ruri aha ni uko iri murikwa ry’ibi bisasu cyangwa icyakwitwa 'Kumurika imbaraga zabo' bibaye mbere y'iminsi 6 ngo Amerika irahize perezida mushya Joe Biden uzasimbura Donald Trump.

Umuhango wo kwerekana ibi biturika wabaye kuri uyu wa kane nyuma y’inama rukokoma y’ishyaka riri ku butegetsi aho Kim Jong-Un yise Amerika "umwanzi uruta abandi". Abitabiriye uyu muhango nta dupfukamunwa bari bambaye nk'uko bitangazwa na CNN.

Amafoto yatangajwe n'ikinyamakuru cya leta ya Koreya ya ruguru yerekana nibura misile enye nini z'umutwe w'umweru n'umukara zimurikwa imbere y'imbaga y'abantu bazamura amabendera. BBC ivuga ko abasesenguzi bavuze ko izi ari intwaro zitigeze zigaragazwa mbere.

Mu ikoti ry'uruhu n'ingodero, Bwana Kim yabonetse aseka kandi azamura akaboko ariho areba aka karasisi kabereye ku kibuga kitwa Kim Il Sung Square muri Pyongyang. Muri aka karasisi ingabo zirwanira ku butaka, imizinga n'ibifaru nabyo byamuritswe.

Korean Central News Agency yavuze ko "Iyi ari intwaro ikomeye kurusha izindi ku isi, izi misile ziri mu bwoko bwa ballistic zirasirwa hasi mu nyanja, zinjijwe kuri iki kibuga iimwe ku y’indi hagamijwe kwerekana ubukaka n’ubushingore bw’iki gihugu".

Iki gikorwa cyo kuwa kane nticyagaragayemo misile nini cyane zishobora kuraswa ku yindi migabane (ICBM) berekanye mu kwezi kwa cumi umwaka ushize.

Izi bivugwa ko zishobora kugeza umutwe utwaye ubumara kirimbuzi aho ariho hose muri Amerika, ubunini bwayo bwatangaje abahanga mu by'intwaro ubwo zamurikwaga umwaka ushize.

Mu ijambo yavugiye muri iyi nama y'ishyaka ry'abakozi riri ku butegetsi, Bwana Kim yasezeranyije kongera imbaraga za kirimbuzi z'igihugu n'ubushobozi bwa gisirikare, avuga urutonde rw'intwaro nshya zikomeye ziraswa kure yifuza.

Yanavuze ko Leta zunze ubumwe za Amerika arizo afiteho agahigiri aho yagize ati "mwanzi ukomeye w'impinduramatwara yacu n'umwanzi uruta abandi...uwo ariwe wese waba uri ku butegetsi, politiki yabo nyayo yo kurwanya Koreya ya ruguru ntizigera ihinduka".

Kumurika izi misile nshya birasa n'ibitanga ubutumwa kuri Amerika nk'uko inzobere zibivuga ndetse bikanashimagirwa n’ibikubiye mu butumwa Kim Jong-Un yatangaje ko ageneye Joe Biden.


Ibitwaro bya kirimbuzi byamuritswe na Koreya ya Ruguru


Abitabiriye aka karasiri nta dupfukamunwa bari bambaye


Perezida wa Koreya ya Ruguru yari afite akanyamuneza kenshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND