RFL
Kigali

Umusekirite wavuyemo umuyobozi ushinzwe amasoko no kugurisha! Muhinyuza Fabrice, Amaraso mashya mu baramyi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/01/2021 13:11
1


Umuhanzi Muhinyuza Fabrice wanyuze mu buzima bugoye ariko Imana ikaza kumuhindurira amateka, yinjiye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana uvanze na gakondo, kugira ngo yogeze urukundo mu bantu nk’uko nawe yarugiriwe.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INEZA' YA MUHINYUZA FABRICE

Muhinyuza avuka mu muryango w’abana 10; abahungu 6 n’abakobwa 4. Yavukiye mu Mudugudu wa Byimana Akagali ka Nyabuliba Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Arubatse afite umugore n’abana babiri; imfura ye ni umuhungu naho ubuheta ni umukobwa.

Yatangiye gukora umuziki mu mpera z’uyu mwaka ushize wa 2020. Ku ntego yo kugira ngo atihererana ubutumwa yumvaga afite muri we, ahubwo akabusangiza abandi agendeye ku buzima yakuriyemo, aho yabayeho abona “uburyo urukundo rwagiye ruzima mu miryango no mu bahoze ari inshuti ze”.

Urugendo rwe rw’umuziki rwatangijwe n’indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Ineza’ ifite amagambo yo kwibutsa abantu akamaro ku rukundo “kugira ngo turebe ko urwazimye mu bantu rwakongera rukagaruka.” Ikubiyemo kandi ubutumwa bwo kugira neza, kubaha buri muntu aho ava akagera n’inyungu iva mu kugirira neza abandi.

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo ye yakomotse ku neza yagiriwe n’abantu batari abo mu muryango we, kuko bamwishyuriye ishuri agirirwa icyizere mu kazi ava ku kazi k’ubusekirite azamurwa mu ntera ashingwa ibijyanye n'amasoko no kugurisha [Marketing and Sales Manager] muri imwe muri kompanyi mpuzamahanga zikorera mu Rwanda.

Akazi k’ubusekirite yakamazeho umwaka, 2011-2012. Avuga ko ubuzima butari bworoshye, kuko yemeye gukora aka kazi k’izamu bitewe n’uko yari yarabuze akazi akanga kwirirwa yicaye mu rugo.

Asobanura ko aho yakoraga basanze azi kuvuga neza Icyongereza no gukoresha mudasobwa, kuko ari byo yari yarize mu mashuri yisumbuye bamuha amahirwe yo gukora ikizami nk’abandi aratsinda ahabwa akazi kuva icyo gihe.

Uyu mugabo abwira abantu kudatakaza icyizere cy’ubuzima kuko ngo ejo buzacya. Ati “Icyo nabwira abatakaza icyizere n’uko ibyiza biri imbere kandi ntihakagire usuzugura akazi akari ko kose; akazi kabi kaguhesha akeza.”

Uyu muhanzi avuga ko akunda u Rwandi kandi ko mu rugendo rwe rw’umuziki arajwe ishinga no gukangurira Abanyarwanda kongera kugira umuco wo gutabarana.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INEZA' Y'UMUHANZI MUHINYUZA FABRICE

Yabwiye INYARWANDA ati “Nkunda iby’iwacu no gutanga ‘message’ y’urwo rukundo ahanini nibutsa Abanyarwanda kugarura urukundo rwahoze ruturanga kuva kera aho umuntu yaterwaga agatabarwa yahisha agatumira abaturanyi n’ishuti bagasangira.”

Akomeza ati “Intego mfite mu muziki wanjye ni ugutanga ubutumwa bwubaka imitima y’abantu no kubibutsa inshingano za buri muntu no gutanga impanuro ku bakiribato bazakurane urukundo no kubaha bose.”

Yavuze ko muri uyu mwaka wa 2021 afite gahunda ndende yo gukora umuziki harimo gukora indirimbo zirenga imipaka y’u Rwanda kandi akazikubiramo ubutumwa bukangurira abantu urukundo.

Amashusho y’iyi ndirimbo ye 'Ineza' yakozwe na Sia Prince Studio n’aho amajwi yatunganyijwe na Master P.

Muhinyuza Fabrice yinjiye mu muziki wa Gospel kugira ngo yogeze urukundo mu bantu

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INEZA' Y'UMUHANZI MUHINYUZA FABRICE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • G3 years ago
    Courage





Inyarwanda BACKGROUND