Kigali

Aruta Nsengiyumva François! Uwitije w'imyaka 51 afite intego yo gusohora indimbo 140 zivuga ku ndyo yuzuye

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:15/01/2021 7:08
3


Uwitije Jotham w’imyaka 51 y'amavuko mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com yasobanuye icyamuteye kwinjira mu muziki akuze n’ubwo ku isura bitagaragara, avuga intego afite mu muziki zirimo kwerekana aho urukundo rwa nyarwo rugomba guturuka binyuze mu ndirimbo ze zirimo 140 agomba gushyira hanze nyuma yo gusohora Album ye ya mbere.



Uwitije Jotham akomoka mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’uburengerazuba. Arubatse, umwana we wa mbere agiye gusoza kaminuza. Uwitije w'imyaka 51 ni umwe mu bantu binjiye mu muziki nyarwanda bakuze dore ko aruta Nsengiyumva (Igisupusupu) w'imyaka 42. Twabanje kumubaza icyatumye kwinjira mu muziki akuze abisobanura yifashishije intego afite mu muziki. Yagize ati:

Impamvu ninjiye mu muziki ni uko nshaka gutanga umusanzu mu kwereka abantu ko babeshyanya urukundo rutabaho. Imibanire y’abantu irimo kwishushanya no kubeshyana.

Yakomeje avuga ko mu indirimbo nyinshi afite yagiye abigarukaho ashaka kwerekana aho urukundo rwa nyarwo rwagakwiye gutangirira, uko umuryango mugari wagakwiye kuzuzanya ndetse n’uko abana bagakwiye kwitabwaho. 


Uwitije Jotham winjiranye mu muziki intego zikomeye 

Yavuze ko kugeza ubu abatuye Isi bafite ikibazo kihariye ku buzima bwabo ahanini kijyanye n’imirire ndetse n’imibanire. Aha niho yahereye avuga ko inyinshi mu ndirimbo ze zibanda ku mafunguro cyangwa se uburyo bwo gufata indyo yuzuye, ibintu avuga ko ari ingenzi kuko nyuma yo kugira ubuzima bwiza ari bwo n’imibanire igenda neza kurushaho. Mu magambo make yavuze ko indirimbo ze 'zibanda ku mirire, imibanire n’amagara mazima'.

Nyuma y’umuziki yavuze ko afite umushinga yise “Food For Health Project”. Uyu mushinga yasobanuye ko ariwo uhatse intego ye irimo kwigisha abantu imibanire, urukundo ndetse n’ibijyanye n’indyo yuzuye. Uyu mushinga niwo azakoraho za ndirimbo 140 twagarutseho azagenda ashyira hanze buhoro buhoro.

Mu minsi ishize yashyize hanze Album ye ya mbere iriho indirimbo umunani ari zo “Amahitamo”, “Isoko y’amagara”, ”Intsinzi”, ”Umubyeyi mwiza”, ”Ihogoza cyuzuzo”, ”Espoire”, ”Bring Light”, ”Inyuma y’uburanga”. Izi ndirimbo ze wazisanga kuri shene ye ya Youtube yitwa Impamba y'amagara.

Izifite amashusho ni eshatu izindi nazo yavuze ko amashusho yazo azajya hanze mu gihe cya vuba. Yihereyeho yavuzeko imirire myiza (indyo yuzuye) ariyo ituma mu maso agaragara nk’ukiri muto ku buryo utapfa kumenya ko afite imyaka 51 y’amavuko.

Yiyemeje gukora umuziki mu ntego yo kwigisha abantu indyo yuzuye

REBA 'ISOKO Y'AMAGARA' INDIRIMBO YA UWITIJE JOTHAM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Athanase Nirere 3 years ago
    Courage mon Frere kandi nzi neza ko gushaka ari ugushobora uzabigeraho! Turagushyigikiye,turagukunda kandi nkuziho ubu twari twarareranwe. 👊
  • Muhoza janet3 years ago
    Courageeeee !!!
  • JOTHAM UWITIJE4 months ago
    Mwiriwe? Nirere na Muhoza ndabashimiye kuri comment ngita mwanditse.ndizerako mumeze neza. Mwarakoze kureba indirimbo zanjye no gusoma ubutumwa bukubiye muri iyi nkuru.ndabakunda



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND