RFL
Kigali

Amavubi mu myitozo ya mbere i Douala! Babiri mu bakinnyi ntibayisoje - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/01/2021 12:33
1


Nyuma yuko urugendo rwa Kigali -Douala rugenze neza, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Mutarama 2021, ni bwo Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere muri Cameroun, itagendekeye neza abakinnyi babiri barimo Ombolenga Fitina.



Amavubi yakoze imyitozo y’isaha imwe yabereye kuri Stade Bonamoussadi iherereye i Douala, ikaba yari igamije kunanura imitsi y'abakinnyi nyuma y’urugendo bakoze.

Ntabwo myugariro w'iburyo Ombolenga Fitina ndetse na Nsabimana Eric uzwi nka Zidane basoje iyi myitozo, kuko bagize utubazo bagasohoka mu kibuga mbere.

Agaruka ku bibazo aba bakinnyi bahuye nabyo ndetse n'impungenge zuko bashobora kudakina umukino wa mbere mu irushanwa rya CHAN 2021, umutoza Mashami Vincent yavuze ko utubazo bagize tudakanganye, ndetse bashobora no kugaragara ku myitozo ya kabiri bakora.

Amavubi azajya akora imyitozo inshuro imwe ku munsi kugeza igihe bazakinira umukino wa mbere na Uganda Cranes ku wa mbere tariki ya 18 Mutarama.

Amavubi acumbitse kuri Hotel La Falaise iri aha rwagati mu mujyi wa Douala, ari nawo mujyi wa mbere w'ubucuruzi muri Cameroun.

Ngendahimana Eric na Bertranda mu myitozo ya mbere muri Cameroun

Imanishimwe Emmanuel nta kibazo yagiriye mu myitozo ya mbere i Douala

Manzi Thierry uzafasha Amavubi mu bwugarizi

Niyomugabo Claude na Byiringiro Lague i Douala







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Binamungu3 years ago
    Ntabivuga! ntibashyobora kubura impamvu, iyo n'iyambere ubwo bataravuga ko n'ikibuga kitameze Neza, mube muretse gato bafite impamvu nyishyi usibye baba bafite Abo babiziranyeho, mwe mutegereze gusa icyo nzi n'uko mutazongera gusetswa n'imvugo ya MASHAMI muzager'aho mwumirwe





Inyarwanda BACKGROUND