Kigali

Ibimenyetso bikwereka ko umusore mukundana yakuretse bucece

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/01/2021 11:04
0


Nyir’amaso yerekwa bike ibindi akibonera. Hari itandukaniro mu myitwarire y’umusore/umugabo igihe agukunda n’igihe yateshutse inzira y’urukundo mugendanamo. Iyo umugabo atagikunda umugore cyangwa umukobwa bahoze bakundana, arabigaragaza ndetse hari byinshi bihinduka kuri we.



Umusore watangiye kukwanga abyerekana akoresheje ibice by’umubiri we, imyitwarire ndetse n’uburyo afata umwari bakundana cyangwa umugore we ku bashakanye. Nusanga iyi nshuti yawe iri kurangwa n’iyi myitwarire, ubishaka unabishoboye, watangira gutekereza ibyo koga magazi kuko amazi aba atakiri ya yandi, wanashaka ukabaza uko ibiciro by’i Nyagasambu biteye kuko isoko uri guhahiramo ni indyankurye:

1. AREKERA AHO KUKUGANIRIZA NK'UKO BYAHOZE

Iyo umusore atagikunda umukobwa, aba abona nta mpamvu yo kuganira na we, kuvugana na we ahubwo aba abibona nk’umuzigo kuri we. Avuga make [ngo nk’abagabo!!!], ndetse ntabwire uwo bakundana uko yiyumva, amarangamutima ye ndetse n’uko ubuzima bwe buhagaze, yewe ntaba anashaka kumva umukobwa w’inshuti ye nka mbere. Iyo kuganira ‘communication’ bigabanutse ikagera kuri iki kigero, biba ari ikimenyetso ko ashobora kuba atakiri mu rukundo nk’uko byahoze, uba ukwiye gufata ingamba zitagize uwo zibangamira hagati yanyu mwembi.

2. AHAGARIKA GUKORA IBYO YAKORAGA NGO WISHIME

Iyo umusore akunda umukobwa, akora ibintu byose bishimisha uwo mukobwa, agerageza kwigarurira umutima we akora ibintu bituma uwo mukobwa akunzwe kugira ngo na we amukunde kurushaho. Icyakora, iyo aretse gukunda uwo mukobwa, ibi byose biribagirana, ndetse n’aho yaciye urwango rukahaca.

3. NTA GIHE ABA AKIKUBONERA

Iyo umusore atagikunda umukobwa, areka kumuha umwanya we, aba yumva yakwimarira igihe cye ari kumwe n’inshuti ze mu kabari cyangwa mu mupira cyangwa se akikorera ibindi bintu kurusha uko yumva yaba ari kumwe n’uwo yihebeye.

Atangira kugira gahunda ‘zihutirwa’ zidashira, akazi kakamubana kenshi, n’igihe byitwa ko agasoje, agataka umunaniro ukabije nk’aho yakoze kurusha indogobe. Bya bihe mwamaranaga mukora utuntu duto duto dushimishije ndetse na bya bihe bidasanzwe mwagiranaga bigenda nka nyombeli iyo umusore mwakundanaga atakigufitiye umugambi w’urukundo.

4. AVOMA HAFI NK’IBIFURA

Umusore utagikunda umukobwa uzasanga asigaye avoma hafi cyane nk’aho ‘watera ukageza ibuye ukoresheje imoso’, akarakazwa vuba kandi n’akantu kose n’aho kaba gato umukobwa bakundana akoze kandi bikaba bigoye ko acururuka vuba ngo abe yanatanga imbabazi igihe umukunzi we aciye bugufi azimusaba ngo aramire umubano wabo bombi.

Impamvu itera ibi ni ukubura k’urukundo kuko mu busanzwe urukundo rurababarira kandi rugira impuhwe, rero umugabo cyangwa umusore uri mu rukundo yakabaye ababarira umukunzi we mu buryo bworoshye kandi bwihuse uretse guca ibiti n’amabuye no kurakara umuranduranzuzi kubera akantu gato kadafatika nk’aho we aba adakosa. Umuhungu utakigukunda, atakaza kamere y’impuhwe yahoranye kuri wowe.

Iyo ya kamere y’impuhwe n’urukundo mvuze haruguru ku wo bakundana igabanutse, ashobora kujya arakara kubera akantu gato ubundi katakamuteye kurakara cyangwa yafataga nk’ibisanzwe mbere. Aha, uzamwumva avugira hejuru akankamira umukunzi we yakambije impanga ku tuntu duto cyangwa nta n’impamvu ifatika ibimuteye.

5. AGERAGEZA KUVANA UMUKOBWA BAKUNDANAGA MU BUZIMA BWE

Umusore wakunze umukobwa yakabaye amwinjiza mu buzima bwe, mbese ubuzima bwe bukaba nk’igitabo kibumbuye ku wo bakundana, ntagire icyo amuhisha n’aho yaba amabanga akomeye. Icyakora, ibi si ko bimera ku musore utagikunda uwo bahoze bacuditse mu rukundo. Azabikora gake gake amuvane mu buzima bwe kugeza aho atakimwumva ndetse adashobora kumushaka ngo amubone.

6. IBIKORWA BISHIMISHA IMIBIRI NTABA ACYISHIMIRA KUBIKORA

Aha, birumvikana ko umugabo anyurwa ndetse agashimishwa n’ibikorwa nshimishamubiri akorana n’uwo bunze ubumwe mu rukundo. Iyo umugabo agukunda, agatima ke gahora karehareha iyo akubonye, akumvise cyangwa agutekereje. Nyamara iyo aretse kugukunda, areka kugusoma, kuguhobera akakugwamo imitima ikumvana, kugushishira (caresse); ibi byose bigenda burundu, yanabikora, akabikora asa n’uwikiza.

7. NTABA AGISHAKA KUBA MU BUZIMA BWAWE

Iyo umusore atakigufitiye agatima, ntaba yumva yifuza kumva amakuru ava mu bwatsi bwawe n’ab’iwanyu. Ntaba ashaka kuba ahari mu byishimo byawe ngo mubisangire ndetse n’iyo uri mu manzaganya, arakuzibukira ngo ubabare wenyine, bya bindi byo kukuba hafi ngo yifatanye nawe mu kababaro ntaba akibikozwa. Uku kandi aba atifuza kuba mu byawe ni na ko aba atifuza ko uba mu bye nk'uko twabibonye mu ngingo ya gatanu.

8. AREKA KUKUBWIRA NO KUKWEREKA KO AGUKUNDA

Iyo umusore ahagaritse kugukunda, ijambo ‘Ndagukunda’ rigendana n’urwo yagukundaga mbere. Mu gihe byamuteraga ishema guhora akubwira asa n’ususumira yasheshe urumeza ati ‘Ndagukunda, I love you, Je t’aime., Te amo…’, ntaba akibasha kubihingutsa, biramugora rwose akajya abura imbaraga zo kukwereka ko yakwihebeye. Isoko y’imitoma n’amagambo asize umunyu yakubwiraga ati ‘Udahari sinabaho, uri ubuzima bwanjye, ntagufite ntacyo naba mfite kuko uri byose’, irakama ukaba wakwibwira ko baguhinduriye cyangwa bagutuburiye wa mugani wa ba bandi.

Src:www.elcrema.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND