RFL
Kigali

Simpo Savior ukorera Reggae mu Rwanda abafaransa bakunze umuziki we none bari gukorana-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:14/01/2021 10:36
0


Ndizihiwe Henry Jean Sauver ukoresha izina rya Simpo Savior akora injyana ya Reggae akaba ari gukora kuri Album ya kabiri aho afite indirimbo yise 'Black and blessed' ishima umugore w’Afurika.



Ni indirimbo avuga ko yahereye ku byakozwe n’umukobwa wo muri Afurika y’epfo wabashije kwegukana ikamba mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza nyamara yayitabiriye nta birungo yashyize mu misatsi ye ariko abasha kwegukana irushanwa rya Miss Universe.

Aho ni ho avuga ko yakuye igitekerezo ariko akabihuza n’abakobwa bo muri Afurika beza kandi bafite umugisha. Anagaruka ku byo bashoboye birimo kuba bakora imirimo itandukanye nka kuba umusirikare.

Reggae mu Rwanda ntiharawe

Simpo Savior ntazi neza impamvu abakora Reggae batazimenyekanisha kandi ziba zakozwe. Ni kenshi abazwa icyo kibazo ariko abona bagenzi be bakora iyo njyana batabyitaho ibijyanye no kumenyekanisha ibihangano byabo. Umwaka ushize avuga ko yari afite agahigo ko gutegura igitaramo. 

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, Simpo Savior yagize ati:’’Nari nziko nzakora igitaramo nkakumbuza abantu Reggae ariko Covid-19 ntabwo yabyemeye rero nicogora abakora Reggae turahari kandi twizeye ko bizakunda Reggae ikongera ikiganza mu muziki wa hano mu Rwanda’’.

Simpo Savior avuga ko akora umuziki abifashijwemo n’abishimira ibyo akora. Ati:’’Hari band yo mu Bufaransa yakunze indirimbo zanjye ndetse baranazikina mu Bufaranda bemeye kumfasha gukora kuri album ya kabiri’’. Avuga ko mu Bubiligi no Bufaransa aribo bakina cyane indirimbo ze kurusha na hano mu Rwanda.

Ikiganiro kirambuye twagiranye na Simpo Savior

Reba indirimbo 'Black & Blessed' ya Simpo Savior 


Reba indirimbo 'Life is Jah's gift' ya Simpo Savior







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND