RFL
Kigali

Ni muntu ki? Menya ibintu 5 utari uzi kuri Tanasha Donna wigeze kuba umukunzi wa Diamond Platnumz

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/01/2021 12:34
0


Umuhanzikazi Tanasha Donna wamamaye cyane ubwo yari atangiye gukundana na Diamond Platnumz, yagiye avugwa mu bitangazamakuru bitandukanye ariko hari byinshi ku buzima bwe bitigeze bivugwa bimwerekeyeho.



Kuba ari icyamamare Tanasha Donna ni kenshi akunze guhisha ubuzima bwe bwite bityo ntibumenyekane, kuva aho yamenyekanye kugeza ubu dore ibintu 5 ushobora kuba utari umuziho:

1)Tanasha Donna afite imyaka 26: Uyu muhanzikazi yavutse ku itariki 7/07/1995, nyina wamwibarutse akomoka mu gihugu cya Kenya naho se afite inkomoko mu gihugu cy’u Butaliyani.

2) Afite ubwenegihugu busaga 3: Tanasha Donna Okech yakunze kuba mu bihugu bitandukanye bitewe n'uko nyina yakunze gutura mu bihugu byinshi by'umwihariko mu Bubiligi n'u Butaliyani. Ku myaka ye 17 Tanasha yari amaze kubona ubwenegihug u(Nationality) bw’igihugu cy'u Bubiligi naho ku myaka 21 ni bwo yahawe ubwenegihugu bw'u Butaliyani dore ko ariho Se aturuka, asanzwe kandi afite ubwenegihugu bwa Kenya.

3) Yamenyekanye kubera Radio: Tanasha Donna wagarutse muri Kenya mu mwaka wa 2016 avuye mu gihugu cya Belgique, yatangiye gukora kuri radio yitwa NRG Radio ari nabwo abantu benshi batangiye kumumenya. Tanasha Donna avuga ko kwamamara kwe abikesha iyi radio kuko ubwo yahakoraga aribwo yamenyekanye atangira guhabwa ibiraka byo kwamamariza amaduka akomeye yambika abakobwa.

4) Akabyiniro (Club) niko kahuje Tanasha na Diamond: Ubwa mbere Tanasha Donna ahura n’icyamamare Diamond Platnumz bahuriye mu kabyiniro aho bose bari basohokeye. Icyo gihe bahura Tanasha yari ari kumwe n’umukunzi we, guhera icyo gihe Diamond yajyaga amwandikira kuri Instagram (Dm), gusa Tanasha ntabihe agaciro cyane kuko yari agifite umukunzi.

Hashize amezi 4 Diamond na Tanasha bahuye ni bwo Tanasha yaje gutandukana n’umusore bakundanaga. Ntibyatinze Diamond Platnumz amubwira akari ku mutima we ko amukunda bisa nk'uworosoraga uwabyukaga kuko Tanasha Donna nawe yari yaramukunze.

Guhera ubwo aba bombi bahise bakundana, urukundo rwabo rwaravuzwe cyane, amafoto yabo agaragaza umunyenga w’urukundo rwabo yacicikanaga hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse nabo bakabwirana amagambo asize umunyu ku mugaragaro.

Urukundo rwabo rwaje kugenda rusubira inyuma ndetse birangira bashwanye nabi. Ugutandukana kw'aba bombi byavuzwe ko byatewe no kuba Diamond yaracaga inyuma Tanasha, Ibi byaje kwemezwa na Tanasha ubwo yatangazaga ko yatandukanye n'uyu muhanzi.

Akoresheje ubutumwa yanditse kuri Instagram ye Tanasha Donna yavuze ko Diamond Platnumz yamuciye inyuma inshuro atabara ari nabyo bitumye buri umwe afata inzira ye. Gusa nubwo bashwanye urukundo rwabo rwabasigiye umwana.


5) Umutungo we ni akayabo ka $15M: Tanasha Donna mu buhanzi bwe ndetse no kwamamara yabibyaje umusaruro maze yibikaho agatubutse, kugeza ubu akaba afite umutungo ungana na miliyoni 15 z'amadolari, mu manyarwanda ni hafi Miliyari 15. Uyu mutungo we awukesha kompanyi zikomeye yagiye yamamariza zirimo Airtel, Couture Magazine hamwe na Top Magazine yamamarizaga imyambaro yabo.

Src:www.dailyactive.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND